Umuraperi Ukomeye Wo Muri Afurika Y’Epfo Yishwe

Yitwa Kiernan Forbes akaba yaramenyekanye nka AKA. Uyu muhanzi uri mu bakomeye bo muri Afurika y’Epfo yiswe arasiwe mu Mujyi wa Durban n’abantu Polisi itaratangaza kugeza ubu.

Yari akiri muto kuko yari afite imyaka 35 y’amavuko akaba kandi yari yaratwaye ibihembo byinshi birimo n’ibyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Kimwe mu bihembo bitandukanye yatwaye ni ikitwa Black Entertainment Television (BET).

Yigeze no gushyirwa mu bahataniye igikombe kiri mu bikomeye kitwa MTV Europe Music Award.

- Advertisement -

Ababyeyi be nibo bamubitse babinyujije kuri Twitter.

Se yitwa Tony Forbes n’aho Nyina akitwa Lynn Forbes.

Yicanwe n’undi muntu ubwo bagendaga bagana aho imodoka ye[ ya AKA] yari iparitse.

Bari bavuye gufata amafunguro y’umugoroba.

Polisi y’i Durban ivuga ko ibimenyetso yasanze aho bariya bantu biciwe, byerekana ko ababarashe babarashe babegereye cyane.

Ngo bisa n’aho ari umugambi bari bateguye neza.

 Afurika y’epfo: Igihugu cy’umutekano muke

Abakurikiranye amateka y’Afurika y’Epfo kuva mu gihe cya Apartheid bavuga ko iki gihugu cyaranzwe n’ivangura rikomeye kandi ryamaze igihe k’uburyo kugeza n’ubu ingaruka zaryo zikigaragara.

Abazungu n’Abahinde bikubiye cyane ubutunzi bwa kiriya gihugu kandi babikora mu gihe kirekire k’uburyo muri iki gihe Abirabura( nibo benshi batuye kiriya gihugu) bakennye.

N’ubwo nta bushakashatsi budasubirwaho burabivugaho, abahanga bavuga ko ubusumbane bukabije muri kiriya gihugu buri mu bitera abantu kugirira abandi urugomo.

Imibare yerekana ko 80% by’umutungo wose w’igihugu wihariwe n’abantu bangana na 10% by’abatuye Afurika y’Epfo!

Ni ibyemezwa na raporo ya Banki y’Isi yasohowe mu mwaka wa 2022.

Hari igika kiri muri iriya raporo kigira kiti: “Afurika y’Epfo nicyo gihugu cya mbere ku isi kirimo ubusumbane mu mibereho y’abaturage kurusha ahandi hose ku isi.”

Iki gihugu cyabaye icya mbere mu busumbane mu bihugu 164 byakorewemo ubushakashatsi bwa Banki y’Isi.

Ubu busumbane bamwe bavuga ko ari bwo ntandaro ikomeye y’urugomo ruba muri kiriya gihugu cya Nelson Mandela.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version