Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr. Ernest Nsabimana kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023 yaraye yakiriye imashini 61 nini zikora imihanda. Ni iz’ikigo kitwa ‘Construck’ gishamikiye kuri sosiyete ya NPD kimwe mu bigize Crystal Ventures.
Ni imashini 31 n’imodoka 30 zifashishwa mu bwubatsi bw’ibikorwa remezo.
Zirimo izitsindagira ibitaka eshanu, eshanu zipakira , izicukura zikanasiza zigera kuri 16, izisanza zikanaringaniza zigera kuri eshanu, ndetse n’imodoka nini 30 zifashishwa mu bwikorezi bw’ibikoresho by’ubwubatsi harimo igitaka, sima, umucanga, amabuye n’amatafari.
Izo mashini hamwe n’imodoka zizihishwa ahanini mu guteza imbere Umushinga w’Umujyi wa Kigali wiswe ‘Kigali Infrastructure Project(KIP)’ wo kubaka ibilometero 215 bigize imihanda 57 hamwe n’ibiraro biyihuza.
Umushinga wa KIP uri mu cyiciro cya kabiri cyawo (kuko hazakorwa ibyiciro bitandatu).
Watangiye mu mwaka wa 2022, bikaba biteganyijwe ko uzarangira mu mwaka wa 2026.
Imashini n’imodoka byazanywe n’Ikigo ‘Construck’ bifite agaciro ka miliyari zirindwi(7) na miliyoni 300.
Dr Nsabimana yavuze ko uretse umushinga wa KIP hari n’indi minini itegereje gukorwa n’imashini hamwe n’imodoka zaguzwe.
Muri yo harimo uw’imihanda izazenguruka Umujyi wa Kigali k’uburyo abava mu Ntara bajya mu zindi batazongera kwinjira mu Mujyi rwagati.
Minisitiri Dr. Nsabimana yagize ati: “Umuntu uvuye mu Burasirazuba ageze i Kabuga agomba kuzajya abona umuhanda ashobora gucamo. Niba uvuye mu Majyaruguru ugeze za Rulindo, ugomba kubona undi muhanda utaje i Kigali mu Mujyi rwagati.”
Ati: “Uwo mushinga twakwita imikandara izengurutse Umujyi wa Kigali (Ring Roads), inyigo yawo mu gihe cya vuba iraza kuba irangiye.”
Mu mihanda 57 irimo kubakwa muri Kigali (igize umushinga wa KIP) harimo kwagura uva i Remera kuri Prince House ukagera i Masaka, bitewe n’umubyigano ukabije ukunze kuwugaragaramo.
Minisitiri Nsabimana avuga ko mu yindi mihanda izubakwa hanze ya Kigali harimo uva i Masaka n’uva ku mugezi w’Akagera ugana ku Kibuga cy’indege cya Bugesera,ndetse n’umuhanda Base-Kidaho-Butaro (uzaba ureshya n’ibirometero birenga 60).
Akomeza asaba Ibigo bishinzwe kubaka Ibikorwa remezo kugura n’imashini zubaka ibiraro mu mazi, ndetse no gushyira imbaraga mu mutekano w’abantu n’ibintu.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo ashima ko NPD na Construck bifitiye igaraje ryabo rizajya risuzuma rikanakora imodoka mbere y’uko zishyirwa mu muhanda.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, avuga ko uyu mujyi usanzwe ufite imihanda ya kaburimbo itarengeje ibilometero 560.
Avuga ko KIP ari wo mushinga wa mbere ukozwe wo kubaka ibirometero byinshi, aho imihanda y’igitaka izashyirwamo kaburimbo, hakaba imihanda mishya izahangwa ndetse n’isanzweho ya kaburimbo izajya yagurwa, ku buryo ahari ibisate bibiri hazashyirwa bine.
Ni umushinga Dr Mpabwanamaguru avuga ko witezweho guteza imbere Umujyi no kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga byatumaga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rugorana.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo NPD (cyabyaye Construck), Yves Nshuti, yizeza ko imashini n’imodoka zaguzwe zigiye kwihutisha imirimo ya KIP kugira ngo izasozwe ku gihe cyateganyijwe.
Ikigo Construck kimaze imyaka ibiri gikorera mu Rwanda, cyari gisanzwe gifite imashini 106 zikoreshwa mu bwubatsi bw’ibikorwa remezo, hamwe n’amakamyo manini 126.