Abayobozi Muri Afurika Barajya ‘Kuryoshyaroshya’ Putin Na Zelensky

Kuri uyu wa Gatanu Taliki 16, Kamena, 2023 hari itsinda y’Abakuru ba bimwe mu bihugu by’Afurika cyangwa intumwa  riri buhure na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky. Kuri uyu wa Gatandatu zizakomereza mu Burusiya guhura na Vladmir Putin.

Ni itsinda rigizwe n’intumwa za Afurika y’Epfo (niyo iriyoboye) iza Misiri, iza Congo-Brazzaville, iza Comoros, iza Zambia n’iza Uganda.

Ubwo yatangazaga iby’uru rugendo, Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yirinze gutangaza ibizaba bikubiye mu biganiro bazagira na bagenzi babo bayobora Ukraine cyangwa Uburusiya.

Iri tsinda si ryo ryonyine riri kugerageza guhuza Uburusiya na Ukraine kugira ngo intambara hagati yabyo ihagarare kuko Ubushinwa, Turikiya na Vatican nabo ntako batagize.

- Advertisement -

Icyakora kugeza ubu nta kiragerwaho kuko intambara irakomeje ndetse ku rwego rwo hejuru.

Ese Afurika izahuza ibyananiye Ubushinwa na Vatican?

Ntawamenya uko bizagenda, ariko ababirebera hafi bavuga ko nta kintu kinini bizatanga.

Bavuga ko ibigiye kuba ari ibintu bidasanzwe kuri Afurika kubera ko isanzwe yirinda kwivanga mu bireba Abanyaburayi ni ukuvuga Abarusiya na bagenzi babo bo mu Burengerazuba bw’isi.

Abahanga bibaza umuti Afurika yaba igiye guha abantu batizege bayigisha inama kuva na kera na kare, bakawubura.

Ikindi kandi ngo Afurika irashaka kujya guhosha iby’ahandi mu gihe isize iwayo hashya.

Hari n’abavuga ko ari igikorwa cy’umuhango kigamije kwifatira ‘agafoto k’urwibutso’.

Kuba muri Afurika hasanzwe amakimbirane akomeye ariko ntihabe hari itsinda ry’Abakuru b’ibihugu(birimo n’ibikomeye nka Afurika y’Epfo na Misiri) bihuje ngo bahagurukire icyarimwe bagikemure, bituma abantu bibaza ku buhuza bw’uyu mugabane mu bibazo bitawureba mu buryo butaziguye.

Umusesenguzi w’ibibera muri Afurika witwa Jean-Yves Ollivier aherutse gutangariza BBC ko asanga intego y’abayobozi b’Afurika muri iki kibazo atari iyo gutuma intambara nyirizina ihagarara( kuko nta bushobozi babifitiye) ahubwo ari ukuganira uko ibihugu byabo byazatanga ibintu nkenerwa mu nganda(raw materials) mu gihe gusana Ukraine cyangwa Uburusiya bizaba bitangiye.

Kuri we, ngo bagiye gushaka amasoko kurusha gushaka amahoro.

Bagiye kandi kuryoshyaryoshya abayobozi ba biriya bihugu kugira ngo badohore boherereza Afurika ifumbire n’ibinyampeke kuko biri mu bintu uyu mugabane ukeneye cyane muri iki gihe.

Uburusiya bwanze ko Ukraine yoherereza isi ibinyampeke ikeneye, Ukraine nayo yanga ko Uburusiya bwohereza isi ifumbire nyinshi ikeneye.

Muri ako gahimano, niho Afurika yaje gukubitikira.

Itsinda riri bujye muri Ukraine no mu Burusiya rigizwe na ba Perezida batanu n’intumwa imwe ya Perezida Museveni uri gukiruka COVID-19.

Icyakora nk’uko BBC yabyanditse, aba bayobozi ntibabona kimwe imizi y’ikibazo cyashyamiranyije Kiev na Moscow.

Niyo mpamvu Afurika y’Epfo na Uganda bari ku ruhande rushyigikiye Uburusiya( n’ubwo biterura mu ruhame ngo bibivuge) n’aho Zambia, Comoros bikaba bishyigiye Ukraine n’ibihugu biyifasha.

Hagati aho kandi hari n’ibihugu bifashe impu zombi, ibyo bikaba Misiri, Senegal na Congo- Brazzaville.

Mu minsi mike ishize, Amerika yareruye ishinja Afurika y’Epfo kugurisha intwaro mu Burusiya.

Icyakora i Pretoria barabihakanye, bavuga ko ibyo ntabyo bazi ahubwo ko hagiye gushyirwaho itsinda ryo kubiperereza.

Ibi ariko ntibikuraho ko bamwe mu bayobozi bakuru muri Amerika bari gusaba bashikamye ko Afurika y’Epfo yafatirwa ibihano bizazahaza ubukungu bwayo.

Ubuyobozi bwa Biden burashaka guhana Afurika y’Epfo

Kubera ko Uburusiya bushaka kugira ijambo muri Afurika, hari abavuga ko bushobora gutega amatwi ubutumwa buzaniwe n’Afurika.

Hagati aho kandi, hari inama izahuza Afurika n’Uburusiya iteganyijwe kuzabera i St Petersburg  muri Nyakanga, 2023.

Ukraine nayo imaze iminsi yohereje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ngo asobanurira Afurika impamvu iri kwirwanaho, ibi bigafatwa nk’uburyo bwo gutangiza igika cy’umubano mushya hagati ya Kiev n’Afurika.

Ibyo byombi bishobora kuba impamvu yatuma Afurika itegwa amatwi mu mikirize y’urubanza rwatumye Moscow itera Kiev.

Mu gihe iby’iyi ‘diplomatie’ ari uko bibonwa kugeza ubu, ku rundi ruhande haribazwa niba Abakuru b’ibihugu by’Afurika bazemera kwiteranya n’Amerika n’Uburayi bakitabira ‘ku bwinshi’ inama izabahuza n’Uburusiya iteganyijwe mu ntangiriro za Nyakanga, 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version