Abdelaziz Bouteflika Wayoboye Algeria Yapfuye

Abdelaziz Bouteflika yayoboye Algeria guhera mu mwaka wa 1999 kugeza mu mwaka wa 2019 yapfuye nyuma y’imyaka hafi itatu akuwe ku butegetsi kubera ko atari agishoboye bitewe n’indwara ifata ubwonko.
Iyo ndwara Alzheimer Disease yaramuzahaje k’uburyo yari asigaye agendera mu igare ry’abafite ubumuga.

Ni indwara ituma umuntu yibagirwa, agatekereza nabi kandi akitwara mu buryo butamenyerewe.

Bouteflika yamaze igihe muri Politiki ya Algeria mu gihe cy’imyaka irenga 60.

Yavukiye ahitwa Oujda muri Morocco tariki  0 2, Werurwe, 1937.

- Kwmamaza -

Yari umuhanga bidasanzwe k’uburyo byatangiye kugaragara akiri muto cyane.

Akinjira mu mashuri yisumbuye yaratsinze cyane k’uburyo i bwami bahamagaje ababyeyi be barabashimira k’ubw’umwana wabo w’umuhanga bitari bisanzwe muri kiriya gihugu.

Yagiye mu gisirikare afite imyaka 19.

Icyo gihe yarwaniraga ko igihugu cye cyigenga, u Bufarasansa bukagiha kwishyira no kwizana.

Kubera ubuhanga bwe haba mu kuvuga no gutanga inama zibyara umusaruro, uwari uyoboye umutwe w’ingabo Bouteflika yari arimo witwaga Houari Boumediene yamugize umunyamabanga we mukuru.

Yagumye muri aka kazi kugeza mu mwaka wa 1962 igihugu cye kibonye ubwigenge.

Twakwibutsa abasomyi ba Taarifa ko uyu ari wo mwaka  n’u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge.

Boumediene yaje kuba Perezida wa kabiri wa Algeria asimbuye Ahmed Ben Bella.

Nta gihe kinini cyahise, Boutelflika aba Minisitiri w’urubyiruko na siporo, icyo gihe yari afite imyaa 25 y’amavuko.

Bouteflika yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gihe cy’imyaka 16 ndetse yaje no kuba Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1974.

Icyo gihe yigeze guha ijambo Yasser Arafat ijambo mu Nteko idasanzwe y’uriya muryango, biba igitangaza mu Mateka.

Yari umuntu ureba kure k’uburyo yasabye ko u Bushinwa bugomba guhabwa umwanya uhoraho mu Muryango w’Abibumbye.

Niwe wemereye Nelson Mandela kuza muri Algeria gufata imwe mu  myitozo ya gisirikare.

Ku rundi ruhande ariko yigeze guhunga igihug cye, yanga ko bamufunga kubera ibyo yari akurikiranyweho bya ruswa.

Ibi birego ariko byaje gukurwaho atahuka mu gihugu cye mu mwaka wa 1990.

Mu mwaka wa 1999 yabaye Perezida wa Algeria, aba abaye  uwa mbere uyoboye Algeria ari umusivili.

Mu mwaka wa 2011 ubwo mu gihugu cye n’ahandi havukaga imvururu z’urubyiruko rwifuzaga ko haba impinduka mu miyoborere, Bouteflika yakoze uko ashoboye arazihosha binyuze mu gufasha ibigo by’abanyemari kubona amafaranga yo kubifasha gukomeza gukora.

Mu mwaka wa 2017 nibwo ibintu byamutangiye kumunanira kubera uburwayi yari afite bituma ashyiraho umuvandimwe we bya rwihishwa ngo akomeze amukorere.

Mu mwaka wa 2019 Abdelaziz Bouteflika yatangaje ko ashaka kongera kwiyamamaza ngo ayobore Algeria ariko abantu baramwamagana bajya mu mihanda.

Nyuma igitutu cy’abasirikare bakuru cyaje kumuvana ku izima yemera kwegura.

Kuva icyo gihe kugeza apfuye ntiyongeye kugaragara mu ruhame.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version