Dr Emmanuel Ugirashebuja Yagizwe Minisitiri W’Ubutabera

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryatangaje ko Dr Emmanuel Ugirashebuja ari we wagizwe Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta. Asimbuye Johnston Busingye uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Ugirashebuja yigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ibihugu by’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba.

Dr. Ugirashebuja yigeze kuyobora Ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2004 kugeza mu mwaka wa 2014, ariko mbere y’aho yari umwe mu bari bagize Komisiyo yari ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga yakoze guhera mu mwaka wa 2001 kugeza mu mwaka wa 2003.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version