Abemerewe Kwiyamamariza Kuba Senateri Batangajwe

Komisiyo  y’Amatora yatangaje urutonde rw’abakandida bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga ko bemerewe kwiyamamariza kuba Senateri mu matora azaba mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

Abazatorwa bazaba bari muri uru rwego rwa kabiri rukomeye nyuma ya Perezidansi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu.

Iyi Komisiyo yatangaje ibi nyuma yo gushyikirizwa urutonde rw’abakandida bamejwe  n’urw’abataremejwe n’Urukiko rw’ikirenga.

Abasenateri batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’u Rwanda.

Iteka rya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 16 Kamena 2024 niryo rigaragaza ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena ateganyijwe ku wa 16, Nzeri, 2024.

Iryo teka rigaragaza kandi ko ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida mu matora y’Abasenateri bizatangira ku wa Mbere taliki 26, Kanama, 2024, bikarangira ku wa Gatandatu taliki 14, Nzeri, 2024.

Hanatangajwe Abakandida bemejwe ku mwanya w’Umusenateri utorwa mu mashuri makuru naza Kaminuza bya Leta ndetse n’utorwa mu mashuri makuru na za Kaminuza byigenga.

Amatora y’Abasenateri 12 akorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu azaba ku wa 16, Nzeri 2024, mu gihe ku wa 17 Nzeri( bucyeye bw’’aho) hazatorwa umusenateri umwe wo mu mashuri makuru naza Kaminuza bya Leta n’Umusenateri umwe wo mu mashuri makuru na za Kaminuza byigenga.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’imitwe ibiri, uw’Abasenateri n’uw’Abadepite.

Sena y’u Rwanda iba igizwe  n’Abasenateri 26 bamara manda y’imyaka itanu, yongerwa rimwe gusa kandi nibura 30% bakaba abagore.

Muri bo 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’igihugu, umunani(8) bashyirwaho na Perezida wa Repubulika na bane(4) bagashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki.

Hari undi utorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta, undi agatorwa mu barimu cyangwa abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru byigenga.

Abahoze ari abakuru b’igihugu barangije neza manda yabo cyangwa basezeye ku bushake bwabo Itegeko nshinga rivuga ko iyo babisabye bajya muri Sena nk’uko biteganywa n’ingingo ya 80 n’iya 81 zaryo kandi bo ibya Manda ntibibareba.

Ingingo ya 13 y’Itegeko Ngenga N°007/2018.OL ryo ku wa 08/09/2018 rigenga imikorere ya Sena igena ko mu gihe Umusenateri washyizweho yeguye, apfuye, avanywe ku murimo n’icyemezo cy’urukiko cyangwa agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze igihe cya manda gisigaye kingana nibura n’umwaka umwe, urwego rwamushyizeho ni rwo rugena umusimbura.

Abasenateri bari hafi kurangiza manda yabo muri uyu mwaka batowe mu mwaka wa 2019.

Manda ebyiri za Sena y’u Rwanda zabanje zamaraga imyaka umunani kuri buri imwe ariko itongezwa icyakora ubu itegeko riteganya ko imara imyaka itanu ishobora kongezwa inshuro imwe.

Soma urutonde rw’abemerewe kwiyamamariza kuba Abasenateri:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version