Abapolisi bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Conogo baherutse gushya ubwoba bagahungira muri Uganda kubera amasasu ya M23 basubijwe iwabo.
Ni abantu 98 bahungiye muri kiriya gihugu mu minsi mike ishize ubwo M23 yarwanaga inkundura ngo ifate umujyi uri ahitwa Ishasha, hari taliki 04, Kanama, 2024.
Abapolisi 98 bo muri DRC babonye ko ibintu bikomeye bayabangira ingata bagana ahitwa Kanungu.
Ubwo bahungaga bari bari kumwe n’abaturage 42.
Ingabo za Uganda binyuze mu muvugizi wa Diviziyo ya kabiri muri izi ngabo witwa Major Tabaro zivuga ko abapolisi ba DRC bahungiye muri Uganda bari bafite imbunda 41 n’udusanduku 55 twuzuye amasasu.
Bose hamwe ni ukuvuga abapolisi n’abaturage ba DRC basubijwe muri DRC baciye ku mupaka wa Mpondwe-Kasindi.
Ku rundi ruhande, yavuze ko atari ubwa mbere igihugu cye cyakiriye abashinzwe umutekano bo muri DRC bagihungiyeho kubera imirwano ihamaze iminsi.
Major Tabaro avuga ko ababahungiraho bose bafatwa neza hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.
Abo bapolisi babanje gusurwa na Lt Col Jacob Apunia waje uyoboye intumwa za Leta ya DRC, akaba yari aje kureba imyirondoro yabo.
Kuva icyo gihe Uganda yakajije umutekano wayo cyane cyane ku mipaka kugira ngo hatagira abinjirira muri iyo nkubiri bakayihungabanya.