Gasabo: Yajugunye Uruhinja Yari Akibaruka

Abagenzi batoraguye uruhinja bigaragara ko ari bwo rwari rukivuka Nyina yarutaye ku nzira iri mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Iyi nkuru yamenyekanye kuri uyu wa 23, Ukuboza, 2023 ubwo abaturage babigezaga ku buyobozi.

Abatoye uwo mwana bavuga ko bamusanze ku kayira kagabanya Umurenge wa Remera n’Umurenge wa Kimironko, yombi iba mu Karere ka Gasabo.

Umwe muri abo baturage yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ati: “ Uyu munsi ku manywa, hano Nyabisindu niho twatoye umwana, ni ku kayira k’abanyamaguru bigaragara ko byakozwe mu rukerera. Ni uruhinja rwari rukivuka.”

- Advertisement -
Byabereye ahitwa Nyagatovu aho Remera igabanira na Kimironko

Barusanze rwanegekaye kubera kurira no kutonka, umwuka warubanye muke.

Ubuyobozi bw’ibanze n’inzego z’umutekano bahuruye barugeza kwa muganga ngo barwiteho, hahita hatangira iperereza ryo kumenya uwo mubyeyi gito wataye ikibondo cye ku gasozi.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga, nta makuru y’uwabikoze yari yamenyekanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version