Abaturage b’i Rusizi bishimiye ko Ikigo cy’igihugu gishinzwe guha amazi meza abaturage, WASAC, cyongeye kubagezaho amazi nyuma y’uko ibura ryayo ryari ryaratumye ijerekani igera ku Frw 800 kuzamura bitewe n’aho uyaguriye.
Ubuyobozi bwa WASAC bwatangaje ko abaturage bari barabuze amazi bamaze kuyabona, kuyabura bikaba byari byaratewe n’iyangirika ry’umuyoboro mugari wahaga igice kinini cy’umujyi wa Kamembe amazi ndetse no mu nkengero zawo.
Mu butumwa WASAC yatangaje kuri uyu wa Mbere taliki 08, Mata, 2024, yagize iti: “ Turamenyesha abafatabuguzi bacu batuye mu Karere ka Rusizi bari babuze amazi kubera iyangirika ry’umuyoboro, ko twarangije gusubizamo amazi. Uko imiyoboro igenda yuzura abari babuze amazi baraza kugenda bayabona.Mwarakoze k’ubufatanye no kutwihanganira”.
Kuwa 26, Werurwe, 2024, nibwo Umuyobozi wa WASAC ishami rya Rusizi, Ngamije Alexandre, Rusizi, yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo icyo kibazo kiranduke.
Icyo gihe yavugaga ko ibura ryayo ryatewe ahanini n’iyandirika ry’umuyoboro wajyanaga amazi mu gice kinini cy’umujyi wa Kamembe kandi uwo ukaba ari wo wari umuyoboro rukumbi ubaha amazi.
Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi iri hafi kurangira, harimo ko iki gihe kizagera Abanyarwanda bose bafite amazi ‘hafi yabo’.
Bivuze ko mu cyaro umuturage azajya abona amazi muri metero zitarenze 500 naho mu mijyi ntizirenge metero 200.
Ibi ariko bisaba ko imiyoboro y’amazi isanzweho ivugururwa kandi hagahangwa indi mishya, bikanakorwa hirya no hino mu Rwanda.
Icyakora ni akazi kanini kandi gahenze kubera ko igice kinini cy’u Rwanda kigizwe n’ubuhaname kandi umubare w’abatura imijyi ikiyongera cyane.