Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kuri X/Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gufata umwe mu bantu batatu baherutse kugaragara bahohotera umugore mu buryo bugagaraza ubugome. Abandi nabo iracyabahiga.

Itangazo ryayo riragira riti: “Muraho, Turabamenyesha ko umwe mubagaragaye mu mashusho aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri bari hamwe birakomeje. Murakoze.”

Ubwo bugome bwabereye mu Kagari ka Rwampara, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga abantu batatu basagarira umugore bakamwambura ibyo yari afite, nyuma umwe muri bo akamukubita mu mutwe ikintu gisa n’umuhoro.

Hagati aho, Polisi yatangaje ko n’abasigaye izabafata byatinda byatebuka.

Ibi biributsa ibyigeze kuba muri Gashyantare 2020 ubwo abasore babiri bagotefaga umugore w’umu agent wa MTN mu kayira gato kari kari mu nzu zo mu Migina i Remera bakamuniga bakamwambura amafaranga, umwe akamukandagirana ubugome mu nda.

Bidatinze abo basore barafashwe ariko umwe aza kuraswa ubwo yashakaga kurwanya abapolisi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version