Kagame Agiye Guha Itangazamakuru Ikiganiro

Muri Kigali Convention Center, Perezida Kagame agiye kuhakorera ikiganiro n’itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse n’irikora ku rwego mpuzamahanga. Ni ikiganiro kiri bugaruke ku byaranze kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 n’ibyo yaganiriye na bagenzi be bari baje kwifatanya muri iki gikorwa ngarukamwaka.

Birashoboka kandi ko Perezida Kagame yaza kuvuga ku mvugo bamwe bavuze ko idahwitse y’Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken itita Jenoside yakorewe Abatutsi izina ryayo ahubwo akavuga ko yihanganishije Abahutu, Abatutsi n’Abatwa kubera abantu babo babuze ubuzima mu minsi 100 kubera ‘urugomo’ rukomeye bakorewe.

Ikiganiro Perezida Kagame agiye gutanga gikurikiye icyo mugenzi we w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yaraye ahaye itangazamakuru ry’igihugu cye cyagarutse ku izahuka ry’umubano hagati y’Afurika y’Epfo n’u Rwanda.

Yavuze ko baganiriye no  ku ngingo y’ibiri kubera mu Burasirazuba bwa DRC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version