Ab’i Rusizi nibatekane, abaraye bakoze amahano tuzabafata- CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera aburira abapolisi kuzibukira ruswa

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabwiye Taarifa ko Urwego avugira rwatangiye gushakisha abaraye bateye urugo rw’umuturage w’i Gihundwe bafite imbunda rukabasahura Frw 400 000 bakica n’umugore we. Ahumuriza abaturage.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27, Ukuboza, 2020 nibwo abantu batatu barimo babiri bambaye imyenda ya gisirikare bateye urugo rwa Bavugamenshi n’umugore we Mukandayisenga bababwira ko babaha imbunda babitse mu rugo, abandi bababwira ko ntayo.

Nyuma babambuye Frw 400 000 umugore agize  ngo arakoma baramurasa arapfa.

Ba nyiri urugo ni Bavugamenshi Fidel na Olive Mukandayisenga batuye mu mudugudu wa Mpongora, Akagari ka Gatsiro, Umurenge wa Gihundwe muri Rusizi.

- Advertisement -

Ba nyiri urugo bari bamaze igihe gito bagurishije inka ariko naho bakuye ariya mafaranga bibwe.

Umuvugizi wa Polisi  CP Kabera yagize ati: “Iyo incident yabaye, iperereza ryatangiye ariko abantu nibatekane, ababikoze turi kubashakisha kugira ngo bafatwe bagezwe mu bugenzacyaha.”

Meya wa Rusizi Bwana Ephrem Kayumba  nawe yahumurije abaturage ko nta mujura warusha imbaraga Polisi n’ingabo, ko bagomba gutekena, ahubwo bagakorana n’ubuyobozi kugira ngo bahashye abagizi ba nabi.

Hamwe mu hantu haba ikigo cya gisirikare mu Karere ka Rusizi ni ahitwa Mont Cyangugu, hakaba ari mu mudugudu wa Akantwari, Akagari ka Cyungugu mu murenge wa Kamembe.

Kugeza ubu ntituramenya niba imyenda ya gisirikare ivugwa ari iya RDF cyangwa abandi basirikare.

Umurenge wa Kamembe ahari ikigo cya gisirikare kugeza i Gihundwe nta ntera ndende ihari
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version