Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abibwiraga Ko COVID-19, Izarangira Vuba Babe Baretse- Umushakashatsi Wa WHO
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Abibwiraga Ko COVID-19, Izarangira Vuba Babe Baretse- Umushakashatsi Wa WHO

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 June 2021 4:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr David Nabarro ukora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye avuga ko abatekereza ko icyorezo COVID-19 kiri hafi gucika ku isi bagombye kuba baretse kuko igihari kandi izajya ihindura imikorere n’imiterere yayo.

Yabwiye Sky News ko gukuraho kiriya cyorezo muri iki gihe bikiri kure, ahubwo abantu bagomba kwiga uko  babana nayo.

Nabarro ati: “ Abantu bagomba kwiga uko babana n’iyi virus kuko kuvuga ko bazayica mu bantu bikiri kure. Tugiye kuzabona amoko mashya yayo kandi si kera.”

Ibi abihuje na Dame Anne Johnson uyobora Ikigo cy’abahanga bita Academy of Medical Sciences.

Dame Anne yavuze ko abantu bagomba kwirinda gukuraho ingamba bafashe zo kwirinda kiriya cyorezo kuko hakiri kare kandi hari izindi ndwara ziterwa na za Virus zizaduka bidatinze.

BBC ivuga ko Dr Dame Anne Johnston avuga ko niyo abahanga bafata icyemezo cyo gufungura ibintu byose, bagakeka ko icyo ari icyemezo kiza cya politiki ariko bagomba kwitega ko ibintu bizagenda nabi mu gihe kiri imbere.

Dr David Nabarro

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 05, Kamena, 2021 imibare yatangwaga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amahoro ku isi, yavugaga ko abantu bamaze kwandura COVID-19 ku isi yose ari 172,242,495 muri bo  abantu  3,709,397  ikaba yarabahitanye.

Kugeza tariki 02, Kamena, 2021 abantu 1,638,006,899 nibo babaruwe ko bakingiwe kiriya cyorezo.

Mu Rwanda icyorezo COVID-19 kimaze guhitana abantu 359, abenshi bakaba ari abo mu Karere ka Nyarugenge, naho Nyabihu yo yapfushije abantu babiri.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’u Rwanda cy’ubuzima, RBC, kandi yerekana ko Nyarugenge ariko yagize abantu benshi banduye kiriya cyorezo.

Abanduye bose mu Rwanda ni 27,211, muri bo abakize ni 26, 181mu gihe iki cyorezo cyahitanye abaturage 359.

Abanduriye kiriya cyorezo hanze y’u Rwanda ni abantu 1,196.

Abisuzimishije bose hamwe ni 1,466, 941.

Abaturage b’u Rwanda bibasiwe na kiriya cyorezo ndetse kikabahitani ni abafite imyaka y’amavuko igera cyangwa irenga 80.

Uko imibare y’abanduye COVID-19, abo yahitanye n’abayikize ihagaze mu Rwanda kugeza ubu
TAGGED:COVID-19featuredIcyorezoNyabihuNyarugengeUbuzimaUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikipe Y’U Rwanda Y’Abagore Muri Cricket Itangiye Itsinda Ayo Bahanganye
Next Article Abashaka Kuyobora FERWAFA Bamenyekanye
2 Comments
  • Kwizera Samson says:
    12 June 2021 at 10:23 am

    Kuba icyorezo cyongeye kuzamuka biraterwa n’inzego z’ibanze.(Nyobozi z’uturere)kuberako batinya gusimburwa igihe icyorezo cyaba kigenje macye,Kdi bakaba bazi neza ko nta matora yakorwa bikimeze nabi.

    Reply
  • Cyuzuzo Chris says:
    12 June 2021 at 10:27 am

    Nanjye ibyo Kwizera avuze nabitekerezaga.nigute umuntu yaba azineza ko yari yarangiwe kongera gutanga kandidatire,yabona impamvu ituma agashahara kagumya kuza ntayitize umurindi🤦Perezida wacu Paul Kagame barimo kumuvangira rwose.aba bayobozi nibaveho murebeko amaraso mashya adacubya icyorezo.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?