Abiga Ayisumbuye Bashyiriweho Uburyo Bwo Gukaza Ubumenyi Mu Ikoranabuhanga

Kubera ko mu myaka iri imbere kubona cyangwa kubura akazi bizaba bifitanye isano runaka n’ubumenyi umuntu azaba afite mu ikoranabuhanga, ni ngombwa ko Afurika muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko biha abaturage buriya bumenyi kandi bigatangira hakiri kare.

The Bloomberg iherutse kwandika ko abatuye Afurika ari bo bazaba bafite abaturage benshi bacyeneye akazi kuko ari wo  mugabane uzaba ufite abakiri bato benshi ugereranyije n’uko bizaba bimeza ahandi.

Mu rwego rwo gufasha u Rwanda kuzaba rwariteguye muri uru rwego, ikigo kitwa The Allan and Gray Philanthropy cyatangije uburyo kise  Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge, ubu buryo bukaba bugamije gufasha abiga amashuri yisumbuye kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Ni uburyo kandi bumaze igihe runaka bukoreshwa muri Afurika y’Epfo no muri Kenya.

- Kwmamaza -

Ubu niyo nshuro ya mbere bugiye gukoreshwa mu Rwanda.

Muri Kenya bwahageze mu mwaka wa 2019.

Ku murongo w’ibyo bariya banyeshuri biga harimo uburyo bwo gutekereza imishinga ibyara inyungu, uko umuntu yiyemeza ikintu kandi akagishobora, uko umuntu anamba kucyo yiyemeje, kwinenga no kwiha icyerekezo n’ibindi.

Ibi kandi biri mu bintu rwiyemezamirimo wo mu Kinyejnana cya  21 acyenera.

Wavumbuzi rero ni uburyo abana biga muri kiriya cyiciro cy’amasomo bashobora gukoresha bakoresheje ibikorwa by’ikoranabuhanga bitandukanye birimo mudasobwa zisanzwe, izigendanwa, utwuma bita tablets, telefoni zigendanwa kandi ibi bikoresho byose bikaba bifite murandasi.

Abanyeshuri bahatana mu matsinda, buri tsinda rigahabwa ibibazo birebana n’ibibazo byugarije igihugu cyangwa Afurika by’umwihariko.

Abanyeshuri babazwa uko bo ubwabo babona ibibazo runaka byacyemuka.

Biba ari ibibazo birabana n’ingingo z’ubuzima zirimo ubuzima, isuku n’isukura, ubuhinzi n’ibindi.

Itsinda ririmo abana batsinda kurushaho rihabwa amanota aryemerera kuzahembwa igihe kigeze.

Bihera ku rwego rw’ikigo ariko uko bizamuka bikazagera ku rwego rw’igihugu.

Abanyeshuri barushanwa binyuze mu mashushanwa akoze nk’imikino isanzwe ariko isaba gutekereza kugira ngo umuntu agere ku gisubizo.

Wavumbuzi Challenge yatangijwe mu Ukwakira, 2021 ikazarangira tariki 05, Ukuboza, 2021.

Imibare dufite yerkana ko hari abantu byeshuri bari hagati ya 500 na 6000 bamaze kwinjira muri iyi gahunda hirya no hino mu Rwanda.

Abanyeshuri bemeye kwitabira iri rurishanwa bajya aho bagomba kurushanyirizwa ariko abakozi bo muri Wavumbuzi bakabazanira ibizacyenrwa byose ngo bakore ririya rushanwa bafite ibyo bakeneye byose.

Ikindi ni uko integanyanyigisho ikoreshwa muri buriya buryo kwiga yemewe n’Ikigo cy’u Rwanda cy’uburezi.

Kubera akamaro k’iyi gahunda, abarimu n’abanyeshuri barasabwa kuyigana.

Uwo ari we wese washaka gukorana nayo ashobora guhamagara kuri: +250 789 175 239.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version