Mpayimana Philippe Wiyamamarije Kuba Perezida Yahawe Akazi Muri MINUBUMWE

Inama y’abaminisitiri yashyize Mpayimana Philippe mu mwanya w’impuguke nkuru muri Miniriteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), nyuma y’igihe akorera politiki hanze y’igihugu.

Yagizwe impuguke nkuru ishinzwe kuzamura uruhare rw’abaturage (senior expert for community engagement).

Mpayimana yamenyekanye cyane ubwo mu mwaka wa 2017 yiyamamarizaga kuyobora uRwanda, mu matora yegukanywe na Paul Kagame n’amajwi 98, 79 %.

Mpayimana wari umukandida wigenga yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi agira 0.73%, Frank Habineza watanzwe na Green Party aza ku mwanya wa gatatu n’amajwi  yagize 0.48%.

- Advertisement -

Mpayimanan w’imyaka 51, akimara kumenya ko yatsinzwe yahise atangaza ko urugendo rwo muri politiki rukomeje.

Ati “Harakurikiraho gukomeza guharanira ibyo nabonye abanyarwanda bashimye, nzakomeza gukorana nabo ntacyo nsize inyuma kuko naje niteguye gukorera igihugu kandi nabitekereje.”

Yari amaze igihe kinini abamu Bufaransa, ndetse nyuma y’amatora yasubiyeyo.

Mpayimana yavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu 1970.

Yize amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Save, akomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Nyakinama. Yanakomereje mu by’indimi muri Cameroon, aza kuba umwe mu banyamakuru batangiranye na Televiziyo Rwanda mu 1992.

Yanabaye impunzi muri Congo-Kinshasa, Congo Brazaville, Cameroun n’u Bufaransa, aza no kwandika igitabo yise “Réfugiés rwandais, entre marteau et enclume : récit du calvaire au Zaïre”.

MINUBUMWE nka minisiteri nshya iheruka gushingwa, ifite inshingano zo gutangiza, gushyiraho, kumenyekanisha, no gushyira mu bikorwa politiki, ingamba, amategeko na gahunda by’Igihugu byerekeye kubungabunga amateka y’u Rwanda; gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda; guteza imbere inshingano mboneragihugu; gukumira jenoside, kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo, no guhangana n’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inashinzwe kandi gushyiraho, kumenyekanisha, no gushyira mu bikorwa ingamba zerekeye gufasha kubana neza hagamijwe gukiza ibikomere bituruka ku kugoreka amateka y’Abanyarwanda; guteza imbere umuco w’ubumwe n’amahoro mu Banyarwanda binyuze mu burezi bwo mu mashuri no mu biganiro ku rwego rw’umuryango, urwa sosiyete sivile, urw’imiryango ishingiye ku myemerere, urw’ inzego za Leta n’urw’iz’abikorera.

Harimo no kwandika ku mateka y’u Rwanda n’inyigisho z’uburere mboneragihugu, ifatanyije n’izindi nzego; gukurikirana no gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya politiki, ingamba na gahunda zo kubungabunga amateka n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ni yo kandi ishinzwe gushyiraho ingamba zo kurinda no kubungabunga ibyagezweho birebana no guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi; kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburere mboneragihugu.

Mu zindi nshingano harimo kubika amakuru ajyanye n’amateka y’u Rwanda muri rusange n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, kubungabunga no gusigasira inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi; gukusanya no kubika ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo inyandiko z’Inkiko Gacaca, inyandiko z’amateka y’u Rwanda, ubuhamya n’ibindi bimenyetso by’amateka.

Ni nayo ishinzwe gutegura no guhuza ibikorwa bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi; no kubungabunga no gusangiza abandi uburyo bwifashishijwe n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gukira ibikomere no kwiyubaka.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version