Mu Bice Bituriye Pariki Ya Gishwati-Mukura Hadutse Igikoko Cy’Amayobera

Abaturage bo mu Turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu bavuga ko hari igikoko gituruka muri Pariki ya Gishwati-Mukura kica inyana zabo. Kugeza ubu kimaze kwica izirenga enye kandi inyinshi ziba ari imitavu. Inama yo kwiga iki kibazo yarangiye bose bacyecyeranya ubwoko bw’icyo gikoko…

Amafoto y’inyana nto zishwe n’iriya nyamaswa yabaye inshoberamahanga yatangiye kugaragara mu ntangiriro z’Icyumweru gishize.

Umwe muri bariya baturage utuye mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro yabwiye Taarifa ko we na bagenzi be bafite impungenge z’uko kiriya gikoko bizarangira kishe n’umuntu niba inzego z’umutekano zitabatabaye hakiri kare.

Iyi nyana yaraye yishwe n’iriya nyamaswa y’amayobera

Yagize ati: “  Abaturage barataka kubera ko niba inyamaswa irya inka ntabwo yareka n’umuntu. Usibye n’ibyo kandi umuntu yorora ngo yiteze imbere, bityo rero iyo  inyamaswa  imwiciye amatungo biba ari ikibazo gikomeye..”

- Advertisement -

Hari undi muntu  wo mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Busuku muri Nyabirasi avuga  ko kiriya gikoko kimaze kwica inyana ebyiri kandi mu bihe byegeranye.

Nyuma yo kubigeza ku nzego zitandukanye,  kuri uyu wa Kane tariki 11, Ugushyingo, 2021 habaye  inama yahuje ubuyobozi, abashinzwe Pariki ya Gishwati- Mukura n’abahagarariye aborozi muri kariya gace.

Abaturage bataka ko iriya nyamaswa yabamariye amatungo ni abo muri Rutsiro, Nyabihu, Ngororero na Rubavu.

Itangazo ritumiza bariya baturage ryagira riti: “Mwaramutse, kubera ikibazo cyimaze iminsi mu nzuri za Gishwati no mu nkengero zaho cy’inyamaswa yica amatungo, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabirasi ku bufatanye na RDB Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura, batumiye aborozi bose bororeye mu nzuri za  Gishwati n’ahandi mu nkengero za Pariki mu nama izabahuza kuwa kane tariki 11/11/2021 i saa yine ku biro by’Umurenge wa Nyabirasi.”

Ku murongo w’ibyari kwigwa hariho ibi bikurikira:

-Kubagira inama uburyo bwo kwirindira amatungo;

-Kwibukiranya inzira amategeko ateganya kugira ngo uwangirijwe n’inyamaswa yishyurwe;

Ni inama yatumiwemo n’Abakuru b’Imidugudu n’Utugari kuko ngo  bari mu bagombaga gusinyira abangirijwe n’inyamaswa.

Tukiri kuri iyi ngingo, hari amakuru twamenye ko mu ijoro ryacyeye hari indi nyana yari ifite amezi arindwi nayo yishwe n’iriya nyamaswa.

Ni inyana y’umugabo witwa Joseph Nzimurinda.

Mu myanzuro yafashwe nyuma y’inama yateranye kuri uyu wa Kane tariki 11, Ugushyingo, 2021 abaturage bavuze ko hari inyamaswa zicyekwa ko ari zo zica ziriya nyana.

Bamwe bacyetse ko ari impyisi, imondo, ingunzu, urutoni n’imbwa z’ibihomora.

Undi mwanzuro wafashwe ni uko umuturage uzajya ahemukirwa n’inyamaswa azajya ahita atanga amakuru kandi ubishoboye agafata amafoto agaragara neza yerekana inka ye yagiriwe nabi.

Abashumba bo mu bikumba biri muri kiriya gice bagomba kumenyana kugira ngo babone uko bahana amakuru.

Inama yanzuye ko mu minsi iri imbere hazaterana indi nama yagutse izahurirwamo n’abarebwa na kiriya kibazo harimo na RDB.

Mu bitabiriye iriya nama harimo ubuyobozi bw’ingabo, ubwa Polisi, DASSO, ubw’ibanze n’uhagarariye RDB.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version