Abiga Ikoranabuhanga I Nyabihu Bagiye Kunganirwa N’Ikigo Samsung

Ni inkuru nziza ku banyeshuri biga gukora ururimi rukoreshwa na mudasobwa rukorwa mu buhanga bita coding biga muri Rwanda Coding Academy muri Nyabihu. Aba banyeshuri bagiye kuzajya bakorana n’abahanga bo mu kigo kabuhariwe  mu ikoranabuhanga cyo muri Koreya y’Epfo kitwa Samsung.

Abahanga bo muri Samsung baherutse gutangaza ko bagiye gutangira imikoranire na Rwanda Coding Academy, iki kikaba ari ikigo kigisha abana ikoranabuhanga gikorera mu Karere ka Nyabihu.

Batangaje iriya mikoranire nyuma y’iminsi bari bamaze basura Intara y’Amajyaruguru, aho Akarere ka Nyabihu gaherereye.

Umwe mu bayobozi baje bayoboye itsinda ryaturutse muri Samsung witwa Hhulbi Shivanda yabwiye The New Times ducyesha iyi nkuru ati: “ Twashimishijwe n’uko twasanze abana bigira muri iki kigo bakerebutse kandi uyu ni umushinga uzatuma igihugu kigera kuri byinshi mu ikoranabuhanga ry’ejo hazaza.”

- Kwmamaza -

Uyu muyobozi ashinzwe ibikorwa bya Samsung muri Afurika y’i Burasirazuba.

Shivanda yatangaje ko ubu hatangijwe imikoranire ihamye hagati ya Samsung na Rwanda Coding Academy, kandi ngo ni imikoranire y’igihe kirekire.

Umubano wahise utangizwa kuko abo muri Samsung bisigiye ikigo Rwanda Coding Academy ibikoresho birimo ikibaho abana bigiraho gikoresha ikoranabuhanga ndetse na mudasobwa nshya zo gukoresha.

Babahaye kandi ububiko bw’amakuru y’ikoranabuhanga, ibyo abazi ikoranabuhanga bita ‘server room’.

Umuyobozi wa Rwanda Coding Academy witwa Papias Niyigena avuga ko ikigo ayoboye cyishimiye inkunga cyatewe n’abo muri Samsung kuko ngo bari basanzwe bafite imashini zigenda gahoro.

Yasabye abanyeshuri kuzakoresha neza biriya bikoresho bakabikoresha babibyaza umusaruro mu rwego rw’ikoranabuhanga risubiza ibibazo by’u Rwanda.

Kugeza ubu ikigo Rwanda Coding Academy kigwamo n’abanyeshuri 180 ariko hari gahunda yo kubongera bakikuba kabiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version