Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abiga Saint André Basobanuriwe Uko Bakwitabara Mu Gihe Bagiye Guhohoterwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abiga Saint André Basobanuriwe Uko Bakwitabara Mu Gihe Bagiye Guhohoterwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 July 2022 10:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’ubugenzacyaha, ishami rishinzwe gukumira ibyaha, rwaganirije abanyeshuri bo muri Saint André basobanurirwa intambwe zibanziriza ihohoterwa ryo ku mubiri n’uburyo bakwirwanaho kugira ngo batarikorerwa.

Abakozi b’uru rwego bakomeje ubukangurambaga mu banyeshuri hirya no hino mu Rwanda bugamije kubaburira ko hari abantu batabifuriza ibyiza,  bashobora kubahohotera mu buryo butandukanye cyangwa bakabashora mu bindi byaha.

Ibyo byaha birimo no kubajyana mu bikorwa by’ubutagondwa, kubafata ku ngufu, kuboshya gucuruza cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge, kuboshya kugira uruhare mu gucuruza abantu cyangwa se nabo ubwabo bagacuruzwa n’ibindi.

Umukozi mu rwego rw’ubugenzacyaha mu ishami ryo gukumira ibyaha witwa Jean Claude Ntirenganya yabwiye Taarifa ko imwe mu nshingano zabo ari ugusobanurira abantu muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko amayeri abashaka kubashora mu byaha  bifashisha.

Ati: “Intego iba ari ukugira ngo bamenye uko bakwirinda kubigwamo, bamenye  n’uruhare rwabo mu ‘kwirwanirira’ igihe hari abashaka kubakorera ihohoterwa iryariryo ryose. Bashishikarizwa kugira amakenga.”

Bahawe impanuro z’uko bakwirinda abantu bashaka kubangiza

Ntirenganya yasabye urubyiruko kuba maso bakamenya ko hari icyo yise ‘ibirura birekereje’ bitegereje kubagirira nabi.

Uyu mugenzacyaha avuga ko n’ubwo urubyiruko ruhohoterwa, hari ikibazo cy’uko hari bamwe muri rwo bahohotera bagenzi babo.

Inshingano z’ubugenzacyaha harimo gutahura, gukumira no kugenza ibyaha byose bikorerwa ku butaka bw’u Rwanda.

Icyakora inshingano ebyiri za mbere ari zo: gutahura no gukumira ibyaha hari izindi nzego zishobora kugira uruhare muri ako kazi ariko umwihariko udakuka w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ni ukugenza ibyaha.

Abanyeshuri basabye abagenzacyaha ubasura kenshi bakabaganiriza ku miterere y’ibyaha by’ubu ndetse n’amayeri y’uko abagizi ba nabi bagerageza kuyabagushamo kugira ngo babone uko babagendera kure.

TAGGED:AbakobwaAbanyeshurifeaturedRIBUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Ucuruza Ikoranabuhanga Avuga Ko Icyemezo Cya Leta Kizatuma Abaguzi Babizera
Next Article Minisitiri W’Umutekano Mu Rwanda Avuga Ko Amakimbirane Mu Bantu Ari Karande
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?