Abiga Saint André Basobanuriwe Uko Bakwitabara Mu Gihe Bagiye Guhohoterwa

Urwego rw’ubugenzacyaha, ishami rishinzwe gukumira ibyaha, rwaganirije abanyeshuri bo muri Saint André basobanurirwa intambwe zibanziriza ihohoterwa ryo ku mubiri n’uburyo bakwirwanaho kugira ngo batarikorerwa.

Abakozi b’uru rwego bakomeje ubukangurambaga mu banyeshuri hirya no hino mu Rwanda bugamije kubaburira ko hari abantu batabifuriza ibyiza,  bashobora kubahohotera mu buryo butandukanye cyangwa bakabashora mu bindi byaha.

Ibyo byaha birimo no kubajyana mu bikorwa by’ubutagondwa, kubafata ku ngufu, kuboshya gucuruza cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge, kuboshya kugira uruhare mu gucuruza abantu cyangwa se nabo ubwabo bagacuruzwa n’ibindi.

Umukozi mu rwego rw’ubugenzacyaha mu ishami ryo gukumira ibyaha witwa Jean Claude Ntirenganya yabwiye Taarifa ko imwe mu nshingano zabo ari ugusobanurira abantu muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko amayeri abashaka kubashora mu byaha  bifashisha.

- Advertisement -

Ati: “Intego iba ari ukugira ngo bamenye uko bakwirinda kubigwamo, bamenye  n’uruhare rwabo mu ‘kwirwanirira’ igihe hari abashaka kubakorera ihohoterwa iryariryo ryose. Bashishikarizwa kugira amakenga.”

Bahawe impanuro z’uko bakwirinda abantu bashaka kubangiza

Ntirenganya yasabye urubyiruko kuba maso bakamenya ko hari icyo yise ‘ibirura birekereje’ bitegereje kubagirira nabi.

Uyu mugenzacyaha avuga ko n’ubwo urubyiruko ruhohoterwa, hari ikibazo cy’uko hari bamwe muri rwo bahohotera bagenzi babo.

Inshingano z’ubugenzacyaha harimo gutahura, gukumira no kugenza ibyaha byose bikorerwa ku butaka bw’u Rwanda.

Icyakora inshingano ebyiri za mbere ari zo: gutahura no gukumira ibyaha hari izindi nzego zishobora kugira uruhare muri ako kazi ariko umwihariko udakuka w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ni ukugenza ibyaha.

Abanyeshuri basabye abagenzacyaha ubasura kenshi bakabaganiriza ku miterere y’ibyaha by’ubu ndetse n’amayeri y’uko abagizi ba nabi bagerageza kuyabagushamo kugira ngo babone uko babagendera kure.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version