Abikorera Ni Ingenzi Mu Kubaka Ibyo Afurika Ikeneye- Perezida Kagame

Perezida Kagame yabwiye abandi banyacyubahiro bitabiriye inama igamije kureba uko ibikorwaremezo byarushaho kubakwa muri Afurika ko nibashaka kuba nyamwigendaho nta kintu kinini kizagerwaho.

Avuga ko kugira ngo ibikorwa remezo bigerweho ku  rwego rwifuzwa, ari ngombwa ko abikorera ku giti cyabo bahabwa umwanya ufatika mu bikorwa byose by’iterambere.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko ibihugu by’Afurika bigomba gushyiraho uburyo bworoshye bwo gukora ‘business’ kugira ngo muri iryo shoramari abe ari naho haturuka ibisubizo biganisha ku iterambere rirambwe.

Kagame avuga ko imikoranire hagati ya Guverinoma n’abikorera ku giti cyabo izafasha no mu mikorere iboneye y’isoko rusange ibihugu by’Afurika biherutse gutangiza hagati yabyo.

- Advertisement -

Afurika iherutse kwiha icyerekezo cyo kuzageraho mu mwaka wa 2063.

Ibyinshi mu bikorwa muri iki gihe biba biganisha k’ukugera ku ntego zo muri uriya mwaka.

Iriya nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’Afurika yiswe Financing Summit for Africa’s Infrastructure Development.

Yatumijwe na Perezida wa Senegal akaba na Perezida w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe Macky Sall.

Izitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu, abayobora ibigo by’imari n’ubucuruzi, abarimu n’abashakashatsi muri za Kaminuza n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Afurika.

Yatangiye kuri uyu wa Gatatu taliki 01, Gashyantare, 2023 ikazarangira taliki 03 z’uko kwezi n’uwo mwaka.

Iri kubera mu nzu mberabyombi yitwa Abdou Diouf International Conference Center.

Abayitabiriye bazarebera hamwe uko imishinga migari yo guteza imbere ibikorwaremezo muri Afurika ihagaze n’ibyakorwa ngo izagerweho ku gihe.

Iyo mishinga iri mu ngeri z’ikoranabuhanga, gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi mu cyaro, gufasha abaturage kugerwaho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga na murandasi, guteza imbere urwego rw’ibikorwaremezo birimo ibijyanye n’ubwikorezi n’ibindi.

Ingengo y’imari ya Miliyari $160 niyo yateganyirijwe kuzabishyira mu bikorwa.

Abakuru b’ibihugu bazaganira aho iriya mishinga igeze ishyirwa mu bikorwa n’ibikenewe ngo ikomeze kuzuzwa.

Hazabaho n’inama zizakorwa mu matsinda mato zihuza Abaminisitiri n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ry’Afurika bige ku mishinga yihariye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version