Abimukira Bava Muri Maroc Bongeye Kugana Uburayi Ari Benshi

Si nka mbere ubwo bacaga muri Libya ahubwo ubu bahinduye umuvuno, kuko bari guca muri Maroc bagana muri Espagne. Mbere bacaga muri Libya bakambuka bagana mu Butaliyani.

Mu bimukira 8000 bageze ku mwaro wa Ceuta ( côte, coast) wo ku Nyanja ya Mediterannée ihuza Maroc na Espagne, abagera ku 2000 ni abana bataruzuza imyaka 18 y’amavuko kandi hari benshi muri bob amaze gusubizwayo na Polisi ishinzwe kurinda amazi ya Espagne.

Kuba mu minsi itageze kuri itatu hari abantu 8000 bamaze kugera kuri uriya mwaro ubwabyo bitahangayikishije.

Ikindi ni uko abana bashoboye kugera muri Espagne ubu barirwa batembera mu mijyi ihari, bikaba bihangayikishije abahatuye bibaza amaherezo yabo.

- Kwmamaza -

Umuvugizi wa Croix Rouge ya Espagne witwa Isabel Brasero yabwiye RFI ati: “ Muri aka gace hari hasanzwe hinjira abimukira bake ariko muri iki gihe ntibisanzwe kuko hari abantu benshi kandi biganjemo abana bari kwambuka bari mu bwato bakinjira mu gihugu cyacu mu buryo budakurikije amategeko.”

Abaturage ba Maroc barashaka kujya kwibera muri Espagne

Avuga ko ikibabaje ari uko ntawakwizera niba bose barakingiwe icyorezo COVID-19 bityo Leta ikaba ifite impungenge z’uko bashobora kwanduza abaturage.

Ikindi Isabel  avuga ni uko umubare w’abimukira ukomeje kuzamuka n’ubwo bwose aho ku mwaro Leta yahohereje abapolisi n’abasirikare benshi.

Umwihariko w’abimukira muri iki gihe ni uko abenshi bari kuza baturutse muri Maroc kandi ngo biyemeje bamaramaje ko batazasubira muri Maroc.

Impamvu ziri gutuma bahunga…

Imwe mu mpamvu ikomeye iri gutuma abaturage ba Maroc bahungira muri Espagne ni uko Maroc yongeye kugirana ibibazo n’agace ka Sahara y’i Burengerazuba, aka gace kakaba karahoze karigaruriwe na Espagne kugeza mu mwaka wa 1975, ubwo Maroc yagahinduraga akayo.

Kuva icyo gihe Maroc yatangiye guhangana n’ubuypbozi bw’ako gace n’abagatuye bitwa Saharwi bayoborwa n’ikitwa Polisario Front.

Bijya kuzamba muri Mata, 2021 Espagne yemereye umugabo usanzwe uyobora Sahrawi kuza kwivuriza COVID-19 muri kiriya gihugu.

Uyu mugabi w’imyaka 73 niwe wari usanzwe ategeka ishyaka Polisario riharanira ko Sahara y’i Burasirazuba iba igihugu kigenga kandi ibi Maroc ntibikozwa.

Icyo gihe ubwami bwa Maroc bwaburiye Espagne ko ibyo ikoze bizayigaruka.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Espagne yasubije ko atari azi ko Maroc yakwitwaza ikibazo cy’umupaka wayo na Sahara y’i Burengerazuba ngo ikigire ikibazo cya politiki y’ububanyi n’amahanga bwayo na Espagne.

Abakurikiranira ibibera hagati ya  biriya bihugu bavuga ko kuba Polisi ya Maroc  yararetse abimukira bakajya muri Espagne ari benshi, ntibakumire, ari uburyo bwo kwihimura kuri Espagne kugira ngo nayo ihangane na kiriya kibazo kandi kitoroshye.

Umunyamakuru wa BBC witwa Guy Hedgecoe avuga ko ibiri kuhabera muri iki gihe bije kurushaho kuzambya umubano wari umazemo agatotsi katewe n’abimukira bahora bashaka kuva muri Maroc cyangwa ahandi bakinjira muri Espagne mu buryo butemewe.

N’ubwo abenshi mu bimukira baca muri kariya gace bakomoka muri Maroc ariko Polisi ya Espagne yabaruye n’abandi bakomoka mu bihugu byo muri y’Ubutayu bwa Sahara.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version