Minisitiri Gatabazi Yasuye Ahangijwe N’Ibiza Mu Burengerazuba

Jean Marie Vianney Gatabazi uyobora Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangiye uruzinduko mu Ntara y’i Burengerazuba. Rugamije gusuzuma ubukana ibiza birimo n’imvura imaze igihe byagize ku bikorwa remezo no kureba icyakorwa ngo bisanwe kandi abaturage byangirije babe bafashwa.

Kuri uyu wa Gatatu yatangiriye mu Karere ka Ngororero, asura umuhanda wa Kaburimbo uva mu Karere ka Muhanga ugana Ngororero. Uyu muhanda wangirikiye ahitwa Muhororo mu Kagari ka Rugogwe.

Minisitiri Gatabazi ari kumwe na Major Gen Alexis Kagame uyobora ingabo mu Ntara y’i Burengerazuba

Mu minsi ishize Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Habitegeko François  yageze mu Karere ka Ngororero areba uburyo ibikorwaremezo by’umwihariko imihanda yangijwe n’ibiza.

Icyo gihe yabanje mu muhanda Kazabe- Sovu. Yari ari kumwe na Komite Nyobozi y’Akarere n’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara n’Akarere.

- Advertisement -

Yasuye n’umuhanda werekeza ku murenge wa Ngororero no ku kigo nderabuzima cya Nyange A.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko hari ahandi hantu henshi Minisitiri Gatabazi azasura muri kariya gace, ariko turacyabaza abakozi ba Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bashinzwe itumanaho ngo tumenye aho Minisitiri Gatabazi azakorera n’igihe urugendo rwe ruzamara.

Uriya muhanda wacikiye mu murenge wa Muhororo mu Kagari ka Rugogwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version