Jean Marie Vianney Gatabazi uyobora Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangiye uruzinduko mu Ntara y’i Burengerazuba. Rugamije gusuzuma ubukana ibiza birimo n’imvura imaze igihe byagize ku bikorwa remezo no kureba icyakorwa ngo bisanwe kandi abaturage byangirije babe bafashwa.
Kuri uyu wa Gatatu yatangiriye mu Karere ka Ngororero, asura umuhanda wa Kaburimbo uva mu Karere ka Muhanga ugana Ngororero. Uyu muhanda wangirikiye ahitwa Muhororo mu Kagari ka Rugogwe.
Mu minsi ishize Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Habitegeko François yageze mu Karere ka Ngororero areba uburyo ibikorwaremezo by’umwihariko imihanda yangijwe n’ibiza.
Icyo gihe yabanje mu muhanda Kazabe- Sovu. Yari ari kumwe na Komite Nyobozi y’Akarere n’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara n’Akarere.
Yasuye n’umuhanda werekeza ku murenge wa Ngororero no ku kigo nderabuzima cya Nyange A.
Amakuru Taarifa ifite avuga ko hari ahandi hantu henshi Minisitiri Gatabazi azasura muri kariya gace, ariko turacyabaza abakozi ba Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bashinzwe itumanaho ngo tumenye aho Minisitiri Gatabazi azakorera n’igihe urugendo rwe ruzamara.