Perezida Macron Yemeje Ko Agiye Gusura U Rwanda

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yemeje ko azagirira uruzinduko mu Rwanda mpera z’uku kwezi, rugamije gushimangira umubano mushya ukomeje kugaragara hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Macron yavuze ko yaganiriye na Perezida Kagame, bemeranya “gufungura paji nshya mu mubano.”

Yakomeje ati “Ndemeza ko mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi nzagirira uruzinduko mu Rwanda, rukazaba ari urugendo ruri mu rwego rwa politiki, kwibuka, ariko runajyanye n’ubukungu n’ubuzima by’igihe kiri imbere.”

Bimaze iminsi bitangazwa ko Macron azasura u Rwanda ku wa 27 Gicurasi, mu ruzinduko ruzasozwa ku wa 28 Gicurasi.

- Advertisement -

Ni uruzinduko ruzaba rukurikira urwa Nicolas Sarkozy mu 2010.

Umubano w’ibihugu byombi wajemo ibibazo ahanini bishingiye ku ruhare u Bufaransa bwakomeje gushinjwa mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko icyo gihugu gikora ibishoboka byose mu kuruhishira. Biheruka kwemezwa na Raporo yakozwe n’ikigo Levy Firestone Muse LLP cyo muri Amerika, ku busabe bwa Guverinoma y’u Rwanda.

Perezida Macron aheruka gushyiraho komisiyo yacukumbuye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, yemeje ko hari uruhare rukomeye bwagize mu mateka yagejeje kuri Jenoside, nubwo nta bimenyetso byagaragaje ko bwayigizemo uruhare.

Perezida Kagame aheruka kuvuga ko izi raporo zombi zigaragaza ubushake bwo kubakira umubano mushya ku kuri.

Umubano utifashe neza watumye u Bufaransa kugeza magingo aya butagira ambasaderi mu Rwanda, kuko nyuma ya Michel Flesch wasoje imirimo mu 2015, ambasade yabwo i Kigali iyobowe na Chargé d’Affaires Jérémie Blin.

Biteganyijwe ko mu ruzinduko azagirira mu Rwanda, Macron azanafungura ikigo ndangamuco w’Abafaransa, Centre Culturel Francophone.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version