Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abimukira Nibataza Mu Rwanda Ibyabagenewe Bizakoreshwa N’Abanyarwanda-Mukuralinda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abimukira Nibataza Mu Rwanda Ibyabagenewe Bizakoreshwa N’Abanyarwanda-Mukuralinda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 November 2023 8:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Alain Mukuralinda
SHARE

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije Me Alain Mukuralinda avuga ko kuba ibyo kohereza abimukira mu Rwanda bavuye mu Bwongereza byaraye byanzwe n’Urukiko bitazarubuza gukomeza uwo mutima. Ariko ngo nibataza, ibikorwaremezo byari byarabateganyirijwe bizakoreshwa n’Abanyarwanda.

Mukuralinda avuga ko mu masezerano u Rwanda rufitanye n’Ubwongereza kuri iyi ngingo, avuga ko abo bimukira bari buturane n’Abanyarwanda, bagasangira akabisi n’agahiye.

Avuga ko icyemezo cy’uko batataza nigikomeza kuba impamo, ibyari byarabubakiwe bitazasenywa cyangwa ngo hagire ikintu icyo ari cyose gisubizwa Ubwongereza.

Ni ngombwa kuzirikana ko Ubwongereza bwari bwaremereye u Rwanda  miliyoni € 120 (agera kuri miliyari Frw 150) yo kuzita kuri abo bantu.

Ni amasezerano yasinywe muri Mata, 2022.

U Rwanda ruvuga ko hagize ikindi gihugu cyifuza gukorana n’u Rwanda muri gahunda nk’iriya, rwiteguye kubikora kuko umutima warwo wo kwakira abari mu gihirahiro utigeze uhinduka.

Lord Reed uyobora Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza niwe waraye atangaje ko we na bagenzi be basanze gahunda y’Ubwongereza n’u Rwanda yo kurwoherereza abimukira ngo babanze barubemo mbere yo kwemererwa kuba mu Bwongereza harimo ibidakurikije amategeko.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere Suella Braverman wakurikiranaga iby’iyi gahunda ku ruhande rw’Ubwongereza yirukanywe mu nshingano.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umukuru warwo  yavuze kenshi ko rwakoze ibyo rwagombaga gukora ngo iyo gahunda igerweho.

Perezida Kagame yavuze ko igihe cyose Ubwongereza buzaba bwanogeje ibyo kuzana abo bantu mu Rwanda, buzasanga rwiteguye.

Ni kenshi yavuze ko abarushinja kubishakamo indonke bibeshya kuko rwo rwarangiye kera kwakira abagira igihugu.

 

TAGGED:AbimukiraBwongerezaKagameMukuralindaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugaba W’Ikirenga Yaganiriye N’Inzego Zose Z’Umutekano
Next Article DRC: Ba Guverineri B’Intara N’Abadepite Bamaze Amezi 6 Badahembwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?