Abimuriwe Mu Busanza Bahawe Ibiribwa Ngo Babe Bisuganya

Imwe mu miryango yimuwe ivanwa Kangondo na Kibiraro mu  Kagari ka Nyarutarama ituzwa mu Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro yahawe ibiribwa. Ni mu rwego rwo kugira ngo babe bisuganya babone ikibatunga mu gihe bataramenyera ubuzima bushya bw’aho bimuriwe.

Ibiribwa bahawe birimo ifu y’ibinyampeke bitandukanye, isukari, ibishyimbo n’ibindi biribwa by’ibanze.

Kwimura abaturage bo muri Kangondo na Kibiraro muri Nyarutarama ni imwe mu nkuru zikomeye zanditswe mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri, 2022.

Uwavuga ko ari yo nkuru y’ukwezi kwa Nzeri ntiyaba agiye kure cyane y’ukuri.

- Advertisement -

Mbere y’uko abaturage bavanwa muri iriya midugudu bakajyanwa mu Busanza, hari bamwe muri bo bavugaga ko batanze kujyayo, ahubwo ngo ntibahabwa ingurane ikwiye imitungo yabo basize.

Hari n’abavugaga ko inzu bubakiwe ngo bazimukiremo iyo mu Busanza ari nto k’uburyo umuryango mugari utabona ubwinyagamburiro.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bari batuye muri kiriya gice batangaje ko kuba Leta iri kubahavana muri buriya buryo, kuri bo bisa no ku bakorera Jenoside.

Uw’ingenzi muri aba yaje gutabwa muri yombi ubugenzacyaha bumukurikiranyeho gukurura amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Yitwa Jean de Dieu Shikama. Niwe  wakundaga kwigaragaza nk’uhagarariye abatuye muri kiriya gice.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr.Thierry B. Murangira icyo gihe yabwiye Taarifa ko icyaha uriya mugabo akurikiranyweho gisanzwe gihanwa n’Ingingo ya 164 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ndetse n’ingingo ya 6 y’Itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Dr Murangira avuga ko Shikama yafashwe kubera ko hari ijwi yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 n’igikorwa cyo kwimura abantu batuye mu Mudugudu ya Kangondo na Kibiraro byo mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera.

Nyuma y’uko afashwe, ibintu byafashe indi ntera.

Inzego z’umutakano n’iz’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali zaramanutse zegera abaturage bo muri kiriya gice zibumvisha ko gahunda ari ukuhava, bagakiza amagara yabo kubera imvura nyinshi iteganyijwe kuzahagwa , ikaba ishobora kugira abo ihitana.

Ikindi ni uko babwiwe ko aho hantu bari basanzwe batuye, hari ibikorwa remezo bifite inyungu rusange bigomba kuhubakwa kandi ko hari aho bateguriwe mu mudugudu bashobora kubamo bameze neza.

Bamwe baje kubyemera barimuka, bageze mu Busanza babwira itangazamakuru ko basanze hameze neza kurusha uko bahakekaga.

Ku rundi ruhande, hari abatuye muri kiriya gice bavugaga ko bafite inzu zihenze, bityo ko kuzibakuramo utabahaye ingurane ikwiye ukabajyana gutura mu mudugudu muto, bidakwiye.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Madamu Pauline Umwari yageze aho yemeza ko bitarenze ku Cyumweru Taliki 18, Nzeri, 2022.

Amafoto atambuka ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko abari batuye igice kinini cya hariya hantu bamaze kuhimuka ndetse imashini ubu ziri kuhasiza.

Ikibazo cya Kangondo na Kibiraro bya Nyarutarama muri  Remera kimaze igihe kinini kandi abayobozi benshi mu nzego z’ibanze n’iz’umujyi wa Kigali bakoze uko bashoboye ngo gikemuke.

Cyatangiye ubwo Umujyi wa Kigali wayoborwanga na Pascal Nyamulinda. Hari Taliki 26, Nzeri, 2017.

Ntawamenya niba kirangiye burundu cyangwa hari ibisigisigi byacyo bizakurikiraho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version