Abitabiriye CHOGM Ntibazibagirwa Ibyiza Babonye i Rwanda

Mbere y’uko CHOGM itangira hari bamwe mu banyamahanga bari baje mu Rwanda muri BAL bavuze ko  Kigali ari nziza k’uburyo wagira ngo si muri Afurika. N’ubwo ntawamenya niba ibyo bavugaga barabiterwaga n’amarangamutima adahuje n’ukuri, ariko nanone umucyo w’i Kigali si uwo kwirengagizwa!

Nyuma ya BAL ubu hari CHOGM. Iyi nama ihuje abantu bbo mu bihugu b54 ni imwe mu nama zikomeye u Rwanda kiriye kuva rwabaho.

Yitabiriwe n’abahanga mu bukungu, muri Politiki, abanyamideli, abacuruzi, abo mu miryango itari iya Leta n’imiryango mpuzamahanga n’abandi bakomeye bavuga rikijyana.

Hari abahageze mbere babanza gutembera u Rwanda ariko hari n’abari kuhagera muri iki gihe baje mu nama bagahita bayitabira hanyuma bakazashaka umwanya wo gusura ahantu hatandukanye.

Aba bayobozi, mu nzego zabo zose, bungukirwa n’ibintu bitandukanye ariko abakunda ibikoresho byo mu bukorikori nabo hari ibyo bahishiwe.

Iyi ni imitako bambara.

Ubukorikori bw’Abanyarwanda buri mu ngeri nyinshi zirimo imirimbo y’abagore, imyambaro ikozwe mu bitenge, imikufi n’imidali, ibikomo n’ibindi bibereye ijisho.

Ibitenge by’Abanyarwanda ni kimwe mu bigize imyambaro umuntu yambara akazibuka ko yigeze kugera mu Rwanda kandi ko atahavuye imbokoboko.

Icyakora ibitenge si umwihariko w’u Rwanda gusa kuko biba no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Ghana, Côte d’Ivoire na Senegal.

Si ibitenge gusa u Rwanda rwahishiye abazarusura kuko hari na zahabu ihari kandi igomba kugurwa.

Mu mwaka wa 2020 u Rwanda rwari igihugu cya 63 ku isi gitunganya kikagurisha zihabu ku isi.

Ikawa n’icyayi by’u Rwanda nabyo bigurirwa mu Rwanda ariko no mu mahanga ni uko.

Hamwe mu hantu Taarifa yarangira umuntu uri muri CHOGM wifuza kujya guhaha ibintu bitandukanye ni ahitwa Home décor art.

Home décor art ni ahantu uzasanga ibikoresho gakondo by’Abanyarwanda birimo uduseke, imidali n’ibindi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version