Tugomba Gukorana Kugira Ngo Tuzagire Ejo Hazaza Dusangiye- Perezida Kagame

Ubwo yagiraga icyo avuga kuri ejo hazaza h’ibihugu bigize Commonwealth, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo  ibihugu bigize uyu muryango bigire ejo hazaza bisangiye bisaba ko bigira intego imwe kandi ngo iyo ntego izagerwaho binyuze mu mikoranire ihamye.

Hari mu kiganiro cyatangiwe muri imwe mu Nama ziri kubera mu Rwanda mu nama yaguye ya CHOGM ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu bihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, iyo kuri uyu wa Kabiri ikaba yigaga ku bukungu bw’uyu muryango, icyo Commonwealth Business Forum.

Perezida Kagame yagize ati: “ Nemera ntashidikanya ko no mu budasa bwacu, no mu migambi ya buri gihugu itandukanye n’iy’ikindi, hari intego twese dufite yo kuzuzanya hagamijwe ejo hazaza dusangiye.”

Abandi bagize icyo bavuga kuri iyi ngingo bavuze ko kugira ejo hazaza ibihugu bya Commonwealth bisangiye, ari ikintu gishoboka kuko byose bisangiye umubumbe, byose biharanira iterambere rishingiye kuri byinshi birimo n’uburezi.

- Kwmamaza -

Hari n’uwavuze ko n’ubwo bigoye kumenya uko ejo ibintu bizamera, ariko ngo uko gushidikanya gushobora kuvamo kwizera ko bizashoboka, kwizera ko ibintu bizaba byiza.

Perezida wa Banki Nyafurika y’Iterambere, Dr Akinumi Adesina yavuze ko kugira ngo ejo hazaza h’Afurika hazabe heza, bisaba imiyoborere iboneye, igamije iterambere ry’abaturage.

Yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko buri gihe uko arujemo asanga hari ibyahindutse, Kigali isa neza kurushaho.

Ati: “ Ubwo mperuka inaha mu myaka itatu ishize, naratangaye kubera ubwiza bwa Kigali. Nagarutse nabwo nsanga ibintu bisa neza kurusha mbere. Ibi ni urugero rw’imiyoborere myiza.”

Adesina kandi yavuze ko kugira ngo ejo hazaza h’uyu muryango hazabe heza kurushaho, ari ngombwa ko umutungo w’uyu muryango usaranganywa, ukagezwa mu bihugu byose, bikaba COMMON WEALTH nk’uko bivugwa mu Cyongereza.

Dr Akinwumi Adesina avuga  ko ubukungu bw’umuryango wa Commonwealth bubarirwa kuri miliyari ibihumbi 13 $, ariko igice kinini cyabwo cyikubiwe n’ibihugu bitanu ari byo u Bwongereza, Canada, Australia, u Buhinde na Nigeria.

Kuri we ngo bugomba gusaranganywa no mu bindi bihugu 49 bisigaye, abagize uyu Muryango bagatera imbere bose.

Abahanga n’abafata ibyemezo muri Commonweath Bussiness Forum bari bateranye ngo baganire ku iterambere ry’uyu muryango
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version