Abantu barimo abanyapolitiki bakomeye, ibyamamare n’abaherwe baraye banyagiwe n’imvura yaje itunguranye ubwo bari bari hanze bakurikiranye itangizwa ry’imikino olimpiki igiye kubera i Paris mu Bufaransa.
Ubufaransa bwari bwahisemo ko itangirizwa hanze mu mujyi hafi y’umugezi wa Seine aho ubwato 85 bwaraye bukoreye akarasisi.
Gutangiza iyi mikino byakozwe na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron abikorera ahitwa Place du Trocadero.
Abafana bamwe na bamwe baje kubona ko guhuriza abantu ahantu hafunguye kuriya bishobora kuza gutuma hari ababyicuza.
Ntibyatinze kuko hahise hagwa imvura nyinshi ariko itarimo umuyaga ukomeye.
Abantu bayiboneyemo akaga ni abahanzi barimo na Lady Gaga.
Gusa Céline Dion we yaririmbiye ahantu hatwikiriye ndetse ubwo yarangizaga indirimbo yari yateguriye uwo munsi nibwo hahise haturitswa imiriro yo gutangiza iyi mikino ku mugaragaro.
Gaga yanatunguye abantu ubwo yaririmbaga indirimbo yise Folie Bérgiere uko yakabaye mu Gifaransa.
Ku byerekeye imvura, abahanga mu iteganyagihe bari baherutse kuburira ubuyobozi ko gutegurira ibirori nka biriya ahantu hafunguye kuriya bishobora kuzarogowa n’imvura.
Nubwo batumviwe, ariko ikirere kerekanye ko ibyo bavugaga bifite ishingiro kuko imvura yanyagiye abantu benshi barimo na Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwongereza witwa Sir Keir Starmer.
Ikirahure kigari( Ecran géant, Big Screen) abantu bareberagaho mu buryo bw’ako kanya( live) nacyo cyahuye n’ibibazo kubera imvura.
Dion we yagize amahirwe aho aririmbira hategurwa munsi y’umunara Eiffel aho byibura imvura itashoboraga kumugeraho byoroshye.
Nibwo yari akigaruka mu muziki nyuma y’igihe kirekire indwara itera umuntu gukakara akananuka yaramuzahaje.
Bayita Stiff Person Syndrome.
Muri uyu muhango kandi Zinedine Zidane umwe mu Bafaransa bafite amateka akomeye mu mupira w’amaguru yagaragaye afite urumuri rw’imikino olimpiki aruhereza abana.
Kubera ko abaje kureba uko iyi mikino itangizwa bari bicaye mu bice byegereye umugezi wa Seine, bashoboraga kureba uko ibintu bihabera bigenda nta nkomyi, uretse iy’imvura.
Muri rusange, ibintu byaraye bigenze neza nubwo nta byera ngo de! kuko imvura yatoheje abanyacyubahiro.
Umuhanzi Lady Gaga yanabishimye avuga ko kuba yaratumiwe ngo agire uruhare mu gufungura iyi mikino ari iby’igiciro.
Dailymail yanditse ko umuhango wo gutangiza iyi mikino witabiriwe n’abantu 600,000.
Ibindi byamamare byari bihari ni Arianna Grande, Serena Williams n’umukinnyi wa filimi wamamaye cyane witwa Stephen Spielberg.
Abanyacyubahiro bari bahari ni benshi kandi bose ubwo imvura yagwaga bahise bajyanwa ahantu ho kwikinga bahabwa n’amashashi yo kwirinda gutoha.
Imikino olimpiki 2024 izabera mu Bufaransa mu minsi 16 iri imbere.