Ubushita Bw’lnkende Bwageze N’i Burundi

Minisiteri y’ubuzima mu Burundi ivuga ko hari abantu batatu bamaze kwandura ubushita bw’inkende mu Kirundi babwita ‘Urukushi”.

Ubu bushita bwaraye butangajwe ko bwageze no mu Rwanda, ku bantu babiri umwe w’imyaka 33 n’undi w’imyaka 34.

Abantu banduye iyo ndwara ku Burundi bahise bajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kamenge, mu bya gisirikare bya Kamenge no mu bitaro bya ISARE.

Ibipimo byabo bya mbere byari byarafashwe taliki 02, Nyakanga, 2024 bijyanwa mu isuzumiro ry’igihugu bita Le Laboratoire National de Référence.

Minisitiri w’ubuzima mu Burundi witwa Lydwine Baradahana avuga ko iriya ndwara ishobora kwica n’ubwo bwose idahitana benshi mubo yafashe.

Minisitiri w’ubuzima mu Burundi witwa
Lydwine Baradahana

Abo ihitana ni abatinze kwivuza kandi ibi si umwihariko wayo gusa kuko indwara zose ziba zishobora kwica iyo uwo zafashe yatinze kwivuza.

Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, ushinzwe kurwanya ibyorezo, Dr. Rwagasore yaraye abwiye RBA ko abantu bayanduye mu Rwanda ari abari basanzwe bajya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ubu bushita bwari bumaze iminsi buvugwa muri Goma ndetse mu mpera za Kamena, 2024 BBC yanditse ko iyo ndwara ari ikibazo gikomereye abatuye uyu mujyi kuko yandura cyane.

Mu kiganiro gito umukozi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’ubuzima Julien Niyigabira yahaye Taarifa Rwanda, yavuze ko u Rwanda rusanganywe ingamba zikomatanyije zo kugenzura ko ntawarwinjiramo afite uburwayi bwakwanduza abandi.

Yavuze ko ubwo bwirinzi butareba indwara runaka ahubwo ari indwara zose.

RBC ivuga ko iriya ndwara yandurira mu gukora ku matembabuzi y’uwayanduye, mu mibonano mpuzabitsina, mu gusomana, gusuhuzanya no mu bundi buryo nk’ubwo.

Abo yafashe bagira ibiheri mu mayasha biryaryata kandi bifata mu myanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru.

Umurwayi aba ababara umutwe, ababara mu ngingo, ahinda umuriro mwinshi; ibyo byose bikamutera amasazi.

Dr. Rwagasore avuga ko mu rwego rwo kwirinda iyo ndwara ari ngombwa kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wese ufite ibyo bimenyetso kandi abantu bakongera kugira gukaraba intoki akamenyero.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version