Inyeshyamba Zagabye Igitero Muri Uganda

Abantu bivugwa ko baturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo baraye baherutse kugaba igitero ku barobyi bo muri Uganda mu Ntara ya Hoima hafi y’Ikiyaga cya Albert. Bafashe bunyago abarobyi 16.

Abo barwanyi batwaye bunyago kandi ubwato bune, n’ubundi bubiri bifite moteri n’izindi ndobani

Umuyobozi muri kariya gace witwa Fred Mujuni avuga ko  bariya barwanyi baguye gitumo abarobyi, babategeka gushyira ibyo bari bafite hasi, barabashorera barabajyana, ibikoresho byabo barabisahura.

Ubu Polisi ya Uganda iri gushakisha uko yabohoza abaturage ba Uganda bashimuswe n’abantu baturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

- Advertisement -

Umuvugizi wayo muri kariya gace witwa Julius Hakiza yagize ati: “ Twahageze dutinze, dusanga abaturage bacu bamaze gushimutwa ariko turi gukora uko dushoboye ngo tubabohoze.”

Hakiza avuga ko bamwe mu barobyi bashimuswe harimo abitwa Richard Okethwengu, Philemon Kazingufu  na Asaba Sirius. 

N’ubwo Polisi ya Uganda ivuga ko iri gushakisha aho bariya baturage baba barashyizwe, ariko yemeza ko itazi neza aho baherereye.

Ikiyaga cya Albert kigabanya Uganda na DRC

Ikindi kivugwa n’abayobozi ba kariya gace ni uko atari ubwa mbere abantu baturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bakaza gushimuta abaturage ba Uganda no kubasahura ibyabo.

Iki kibazo kandi ngo cyagejejwe imbere ya Perezida Museveni ngo acyigeho.

Repubulika ya Demukarasi ya Kongo na Uganda bishinjanya ko buri gihugu kirengera imbibe zikigabanya n’ikindi mu kiyaga cya Albert kikaza kuroba mu mazi y’ikindi.

Mu Ukwakira, 2020 hari ikindi gitero cyagabwe n’abantu baturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo basanga abarobyi bo muri Uganda mu kiyaga cya Albert babashimutamo abandi 16, babanyaga ubwato 20 budafite moteri n’ubundi 20 buzifite.

Hari mu Ntara ya Kikuube.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version