Ikigo cy’Abanyamerika gikora kandi kigatanga serivisi z’ikoranabuhanga Microsoft giherutse kwiyemeza gufasha abakobwa bo muri Africa kongera ubumenyi bwabo mu ikoranabuhanga
Abakobwa bazafashwa mu kongera ubumenyi bwabo mu ikoranabuhanga ni abo mu bihugu 54, bakaba bagomba kuba bafite imyaka iri hagati ya 16 na 40 y’amavuko.
Bazahabwa amahugurwa azamara umwaka mu gukora gahunda za mudasobwa, kwita ku mishinga yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, kubika no kwita ku makuru abitswe muri mudasobwa, umutekano mu by’ikoranabuhanga n’ibindi.
Ushinzwe kwita kuri uyu mushinga witwa Madamu Ghada Khalifa, akaba ashinzwe kwita kuri Africa n’Ibihugu Byo Burasirazuba Bwo Hagati avuga ko iyo umukobwa yigishijwe ikoranabuhanga bimufasha kuzihangira akazi mu gihe kizaza.
Madamu Khalifa avuga ko hari icyizere cy’uko bariya bakobwa cyangwa abagore bazihangira imirimo igamije kubateza imbere.
Umushinga wa Microsoft izawufatanya n’ikindi kigo kitwa Tech4Dev uyoborwa n’Umunya Nigeriakazi witwa Diwura Oladepo .
Hari umusanzu AU igomba gutanga…
Umuryango w’Africa Yunze Ubumwe usaba ibihugu biwugize kujya bitanga 1% by’ingengo yabyo y’imari, aya mafaranga akazafasha abakobwa ba buri gihugu kwihugura mu by’ikoranabuhanga.
The Nation yo muri Kenya yanditse ko intego ihari ari uko abakobwa bo muri Africa bazarushaho kugira uruhare mu kuzamura umusaruro mbumbe w’ibihugu bakomokamo byibura bigatangira kugaragara nko mu myaka 20 iri imbere.