Sarkozy Arasubira Mu Rukiko

Nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa agakatirwa imyaka itatu y’igifungo irimo ibiri isubitse, Bwana Nicolas Sarkozy aritaba Urukiko ku kirego cy’uko yahuguje amafaranga uwahoze ayobora Libya amadolari menshi kugira ngo abone ayo ashora mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu mwaka wa 2021.

Tariki 01, Werurwe, 2021 nibwo Urukiko rwahamije Sarkozy icyaha cyo gukoresha nabi ububasha yari afite nk’Umukuru w’igihugu no guhabwa ruswa.

Iyi ruswa yayihawe n’umugore wari umucuruzi ukomeye mu Bufaransa witwa Liliane Betterncourt washakaga ko Sarkozy natsinda azamwongerera amahirwe mu bucuruzi bwe ubwo yari kuba atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Manda ya Mbere yatangiye muri 2007.

Ku byerekeye uburiganya yakoreye Mohamar Khaddaffi, ubushinjacyaha buvuga ko yamuriganyije amafaranga agera kuri miliyoni $24 ubwo yiteguraga kwiyamamariza manda ya kabiri muri 2012.

- Advertisement -

Ariya mafaranga amaze kuyabona yahisemo kuyaryohamo mu minsi ya nyuma y’uko arangiza manda ye ndetse no mu minsi ya nyuma yo kwiyamamaza kwe ubwo yari ahanganye na Bwana François Hollande waje kumutsinda.

Urubanza kuri iki kintu ruratangira kuri uyu wa Gatatu tariki 17, Werurwe ruzarangire tariki 14, Mata, 2021.

AFP ivuga ko nahamwa n’icyaha azafungwa umwaka umwe, atanga n’amande y’ibihumbi 3,750  by’ama euro.

Ibyo aregwa byose arabihakana.

Ashinjwa kuriganya Khaddaffi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version