Abitwazaga Imihoro N’Imbwa Bakambura Abaturage Muri Kamonyi Bafashwe

Abantu barindwi baraye bafatiwe mu Karere ka Kamonyi bakekwaho kugira uruhare mu rugomo rumaze iminsi ruvugwa mu mirenge ya Rukoma na Ngamba. Mu Murenge wa Ngamba hafatiwe abantu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri yafashe abantu Barindwi bacyekwaho gutega abaturage bakabambura bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro. Bafataniwe mu mirenge ya Rukoma na Ngamba yose yo mu Karere ka Kamonyi.

Mu Murenge wa Ngamba mu Kagari ka Kazirabonde, mu Mudugudu wa Rugarama hafatiwe  Evode w’imyaka 30, Martin w’imyaka 40, Jean Pierre w’imyaka 28, Vianney w’imyaka 42, na Gaspard w’imyaka 60.

Polisi ivuga ko  mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Bugoba, Umudugudu wa Nyenge hafatiwe Adolphe w’imyaka 45 ndetse na Xavier w’imyaka 36 waatiwe mu Kagari ka Mwirute, Umudugudu wa Rugarama.

- Advertisement -

Imikoranire hagati y’abaturage n’abapolisi niyo yatumye bariya bantu bafatwa.

Hari umuturage witwa Cécile wabwiye Taarifa ko bariya bantu bategaga abaturage bakabatera ubwoba bakoreshe imbwa n’imihoro

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire nawe avuga ko bariya bantu ari bamwe mu bamaze iminsi bavugwa n’abaturage ko babatega  bakabakubita ndetse bakanabatema bagamije kubambura ibyo bafite.

Ati:” Abaturage bari bakunze kuvuga ko hari abantu babatega cyane cyane ku mugoroba bakabashikuza ibyo bafite ndetse kuko baba bitwaje imihoro hakaba ubwo babatemye. Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bo mu mirenge ya Ngamba na Rukoma bahaye Polisi amazina y’abacyekwa bose hatangira igikorwa cyo kubashaka. Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri hakaba hafashwe abantu barindwi.”

Avuga ko bariya bantu iyo bamaraga kwambura no gukubita abo mu Murenge umwe bahitaga bajya mu wundi  mu rwego rwo kwihisha.

Baraye bafatiwe mu cyuho bafite imihoro bati biteguye gukoresha bambura abaturage.

Abandi bashoboye gucika ariko bajugunya imihoro bari bafite.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hatangire iperereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version