Abongereza Barashaka Gucukura Lithium Yo Mu Rwanda

Ikigo Mpuzamahanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyo mu Bwongereza kitwa Rio Tinto Mining and Exploration Ltd kigiye  gushora mu gucukura ayo mu Rwanda.

Mu mabuye menshi bazacukurua harimo n’irya Lithium riri mu mabuye ashakwa na benshi ku isi kubera ko akorwamo moteri z’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Hari amasezerano yasinywe hagati y’iki kigo na Aterian Plc n’ikigo Kinuga Mining Ltd agamije ko gucukura ariya mabuye byazakorwa neza.

Amasezerano y’ibi bigo avuga ko Rio izashora imari mu bikorwa Aterian na Kinunga bisanzwe bifite mu Ntara y’Amajyepfo.

- Kwmamaza -

Ikigo Rio cyemeye gushora miliyoni $7.5 (asaga miliyari 8 Frw) muri uyu mushinga wose, ariko mu cyiciro cya mbere ikazashoramo miliyoni $3, mu cyiciro cya kabiri igashoramo $4.5.

Imirimo muri ibi byiciro byombi izakorwa mu myaka itanu kandi icyo gihe bizahesha uburenganzira kiriya kigo bwo kwegukana  imigabane ingana na 75% mu bikorwa by’izo sosiyete mu Rwanda.

Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko Rio igambiriye gucukura amabuye y’agaciro yifashishwa cyane mu bijyanye n’ingufu zisubira nka Lithium.

Biherutse kwemezwa ko iri buye riboneka mu Rwanda ndetse hari gukorwa inyigo y’uburyo hatangizwa uruganda rutunganya ubwo bwoko bw’amabuye y’agaciro.

Kubera ko hari ibikorwa ikigo Aterian Plc cyari cyaratangiye gukorera mu Rwanda by’umwihariko mu Ntara y’Amajyepfo, aho imishinga izaba iherereye, Rio yemeye kwishyura $300,000 yakoreshejwe hategurwa aho hantu.

Umuyobozi wa Aterian, Charles Bray avuga ko bishimiye buriya bufatanye.

Ati: “Twamaze kubona ahantu 19 hatandukanye hashobora kuboneka Lithium hangana na hegitari 2,750. Ibi nibyo byakuruye abashoramari nka Rio Tinto. Nejejwe n’akazi abakozi ba Aterian bakoze mu kumenya aho hantu hari amabuye y’agaciro nk’ayo bikaba bigejeje kuri ubu bufatanye.”

Yemeza ko buriya bufatanye buzarushaho guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda by’umwihariko binyuze mu gushakisha ahandi aherereye.

Rio Tinto Group ni ikigo cya kabiri mu gukora ibyuma n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yatangijwe mu mwaka wa 1973 kandi imibare yo mu 2022 kandi imibare yo muri icyo gihe yerekana ko iki kigo cyari gifite abakozi 45.000 kikaba cyarinjije miliyari $55.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version