Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Kuri kimwe mu birango biri ahari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa, abantu batamenyekanye ako kanya bahanditse amagambo ngo Free Gaza( Mubohore Gaza), amagambo yarakaje Israel.

Byakozwe kuri uyu wa Gatandatu Tariki 30, Kanama, kandi abayobozi b’aho byabereye bavuga ko ababikoze bazahigwa bukware bagafatwa.

Icyakora Israel yo, binyuze kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo witwa Gideon Sa’ar, yasabye Ubufaransa guhaguruka bukamagana ibikorwa byose bipfobya Jenoside yakorewe Abayahudi.

Meya wa Lyon witwa Gregoire Doucet yatangaje ko iby’abo bagizi ba nabi bagiye kubyicarira.

Yabwiye AFP ati: “Abakoze ibyo bintu turabashakira hasi kubura hejuru kandi nibafatwa bazakanirwa urubakwiye”.

Uruhande rwa Israel ruvuga ko ibyakorewe kuri ruriya rwibutso bibaye ikindi kintu kibasira Abayahudi muri iki gihe.

Gideon Sa’ar avuga ko Ubufaransa bwirengagije nkana umuburo watanzwe na Ambasaderi wa Amerika i Paris witwa Charles Kushner ubwo yavugaga ko ibibera muri kiriya gihugu byarekana ko kwibasira Abayahudi biri henshi.

Ati:  “Ubwo Ambasaderi wa Amerika i Paris yabivugaga baramutwamye ngo ibyo avuga ni ukwivanga mu bibera imbere mu Bufaransa. Ibyo yavuze biremezwa n’ibiri kubera muri iki gihugu muri iki gihe”.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abayahudi baba mu Bufaransa witwa Jean-Olivier Viout avuga bagiye kurega umujyi wa Lyon.

Mu Bufaransa ni hamwe mu hantu ku isi haba Abayahudi benshi nyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Israel iwabo wabo by’ukuri.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa itangaza ko mu mezi atandatu ashize muri iki gihugu kakorewe ibikorwa 700 byo kwibasira Abayahudi.

Ibivugwa muri iyi nkuru bibaye mu gihe umubano hagati ya Paris na Yeruzalemu urimo igitotsi kubera intambara Israel irwana na Hamas muri Gaza.

Ubufaransa buvuga ko kugira ngo ikibazo cy’umubano mubi hagati ya Israel na Hamas gikemuke burundu ari ngombwa ko hashingwa Leta ya Palestine ifite ubwigenge bwuzuye, ikintu kidashimisha Israel na gato.

Ndetse hashize iminsi hari uguterana amagambo mu nyandiko hagati ya Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu na Perezida Emmanuel Macron.

Netanyahu avuga ko Macron ajenjekera abapfobya Jenoside yakorewe Abayahudi, akemeza ko Ubufaransa bwo muri iki gihe bushyigikiye Hamas ariko burabihakana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version