Aborora Inkoko Kijyambere Ni 32%- Dr. Uwituze Wo Muri RAB

Umuyobozi wungiruje w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Solange Uwituze yaraye asabye abakora mu bworozi bw’inkoko gushyira imbaraga mu bwa kijyambere cyane cyane ko ababukora kugeza ubu ari 32% by’aborozi b’inkoko bose.

Yabivugiye mu nama yari yitabiriye nk’Umushyitsi mukuru yigaga uko imishwi izajya ikingirirwa mu maturagiro.

Dr Solange Uwituze avuga ko guteza imbere ubworozi mu buryo bwa kinyambere ari imwe mu ntego Guverinoma y’u Rwanda yihaye kandi ko igomba kugerwaho byanze bikunze.

Yavuze ko kimwe mu bibazo bituma iyi gahunda igenda biguru ntege ari bamwe mu baveterineri badafite ubumenyi cyangwa ubushake bihagije kugira ngo bakingire amatungo indwara zitandukanye.

Muri yo harimo n’imishwi.

Ifoto ya rusange

Avuga ko ikindi kibazo kigihari ari uko inkoko zorowe kijyambere zikiri nke ugereranyije n’izorowe Kinyarwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego y’uko mu myaka iri imbere Abanyarwanda benshi bazaba barya inyama z’inkoko n’iz’ingurube.

Ni muri uru rwego aborozi b’aya matungo bagirwa inama yo kubwongeramo imbaraga.

Umwe mu ba vaterineri ukorera mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo ahitwa Rugende avuga ko amahugurwa ku byerekeye gukingira imishwi ari ingenzi kubera ko kwiga ari uguhozaho.

Ati: “ Amahugurwa nk’aya ni ingirakamaro kubera ko azadufasha kumenya uburyo bugezweho bwo gukingira imishwi mu Cyumweru cya mbere gikurikira guturagwa kwayo”.

Ubusanzwe imishwi yari isanzwe ikingirwa mu minsi 30(ukwezi) gukurikira ituragwa ryayo.

Umuhanga mu buzima bw’inkoko witwa Dr. Reza Bentaleb avuga ko iyo inkoko zikingiwe zikivuka bizirinda kwanduzwa n’udukoko tuba mu ituragiro cyangwa aho zitemberera.

Abaganga b’amatungo bavuga ko bazungukira byinshi mu mahugurwa bahawe

Avuga ko minsi azamara atoza bariya bariya ba veterineri azabafasha kumva neza uko gukingira imishwi ikivuka bikorwa ndetse n’uburyo bwo kuyikurikirana.

Imishwi igomba gukingirwa mu Cyumweru cya mbere
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version