Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Aborora Inkoko Kijyambere Ni 32%- Dr. Uwituze Wo Muri RAB
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Aborora Inkoko Kijyambere Ni 32%- Dr. Uwituze Wo Muri RAB

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 July 2023 1:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi wungiruje w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Solange Uwituze yaraye asabye abakora mu bworozi bw’inkoko gushyira imbaraga mu bwa kijyambere cyane cyane ko ababukora kugeza ubu ari 32% by’aborozi b’inkoko bose.

Yabivugiye mu nama yari yitabiriye nk’Umushyitsi mukuru yigaga uko imishwi izajya ikingirirwa mu maturagiro.

Dr Solange Uwituze avuga ko guteza imbere ubworozi mu buryo bwa kinyambere ari imwe mu ntego Guverinoma y’u Rwanda yihaye kandi ko igomba kugerwaho byanze bikunze.

Yavuze ko kimwe mu bibazo bituma iyi gahunda igenda biguru ntege ari bamwe mu baveterineri badafite ubumenyi cyangwa ubushake bihagije kugira ngo bakingire amatungo indwara zitandukanye.

Muri yo harimo n’imishwi.

Ifoto ya rusange

Avuga ko ikindi kibazo kigihari ari uko inkoko zorowe kijyambere zikiri nke ugereranyije n’izorowe Kinyarwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego y’uko mu myaka iri imbere Abanyarwanda benshi bazaba barya inyama z’inkoko n’iz’ingurube.

Ni muri uru rwego aborozi b’aya matungo bagirwa inama yo kubwongeramo imbaraga.

Umwe mu ba vaterineri ukorera mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo ahitwa Rugende avuga ko amahugurwa ku byerekeye gukingira imishwi ari ingenzi kubera ko kwiga ari uguhozaho.

Ati: “ Amahugurwa nk’aya ni ingirakamaro kubera ko azadufasha kumenya uburyo bugezweho bwo gukingira imishwi mu Cyumweru cya mbere gikurikira guturagwa kwayo”.

Ubusanzwe imishwi yari isanzwe ikingirwa mu minsi 30(ukwezi) gukurikira ituragwa ryayo.

Umuhanga mu buzima bw’inkoko witwa Dr. Reza Bentaleb avuga ko iyo inkoko zikingiwe zikivuka bizirinda kwanduzwa n’udukoko tuba mu ituragiro cyangwa aho zitemberera.

Abaganga b’amatungo bavuga ko bazungukira byinshi mu mahugurwa bahawe

Avuga ko minsi azamara atoza bariya bariya ba veterineri azabafasha kumva neza uko gukingira imishwi ikivuka bikorwa ndetse n’uburyo bwo kuyikurikirana.

Imishwi igomba gukingirwa mu Cyumweru cya mbere
TAGGED:featuredInkokoSolangeUbworozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Yubatse Ikigo Nderabuzima Cyo Kunganira Ababyeyi Bivuriza Kibagabaga
Next Article DRC: Kenyatta Yasubiye Kunga Impande Zihanganye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?