Gasabo: Yubatse Ikigo Nderabuzima Cyo Kunganira Ababyeyi Bivuriza Kibagabaga

Umunyarwandakazi Merry Balikungeri yubatse ikigo nderabuzima i Gacuriro ahitwa mu Umucyo Estate kugira ngo abagore batuye hafi aho bajye babona aho bivuriza bitabasabye kujya mu Bitaro bya Kibagabaga.

Bamwe mu bagore baturiye icyo gice bagirwaga no kugera ku bitaro bya Kibagabaga bitewe n’intera iri hagati yabyo n’aho batuye ndetse n’ubukana bw’uburwayi bufata bamwe na bamwe bubatunguye.

Balikungeri yabwiye Taarifa ko yubatse ikigo nderabuzima agamije gutanga umusanzu we mu mibereho myiza y’Abanyarwanda muri rusange n’iy’Abanyarwandakazi by’umwihariko.

Iki kigo kiri mu Kagari ka Gacuriro, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

- Advertisement -

Balikungeri avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira ndetse no mu yindi myaka yakurikiyeho, Abanyarwandakazi bari bakeneye ubuvuzi bwihutirwa.

Balikungeri yeretse abashyitsi serivisi zitangirwa mu kigo nderabuzima yubatse

Ashimira Leta y’u Rwanda ko yagize uruhare mu gushyiraho uburyo buhamye bwo kubaka ubukungu, bityo uwo ari we wese ubishoboye akarufasha gutera imbere.

Ati: “ Icyo nashimira Leta ni uko yashyizeho uburyo bwo gufasha abantu bose gutekana bityo buri wese agakora ikimuteza imbere atibagiwe n’abandi”.

Ashima abamuteye inkunga yo kuvugurura kiriya kigo kugira ngo gikomeze gufasha abakigana.

Yabwiye Taarifa ko yakivuguruye ku nkunga ya Miliyoni Frw 100 ikigo Rwanda Women’s Network ayobora cyahawe n’ikigo Towers Of Strength.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya Charles Havuguziga ashima ko kiriya kigo cyaje kunganira ibitaro bya Kibagabaga kuko yakira kandi akavura abaturage bakoresha ubwisungane mu buvuzi.

Umurenge wa Kinyinya iki kigo cyubatswemo ugizwe n’utugari tune aritwo Gacuriro, Gasharu, Kagugu na Murama.

Mu cyumba aho baganirira ku ntego z’akazi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version