Acasia Dealbata: Ubwoko Bw’Igiti Perezida Kagame Yateye Muri Barbados

Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahagiriye ibihe byiza birimo no kuhakinira umwe mu mikino akunda wa Tennis. Yateye kandi igiti cyera indabo nziza z’umuhondo kitwa Acasia Dealbata. Yagiteye mu busitani buzwi cyane bitwa Barbados National Botanical Gardens.

Yakinnye umukino akunda wa Tennis

Ubwo yari mu rugendo atembera ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu witwa Mia Amor Mottley aza gusanga abakinnyi bakinira tennis mu gice byagenewe.

Yahagaze nawe ahabwa udukoresho bakinisha uriya mukino, ni udukoresho bita racquetes.

Tennis ni umukino Perezida Kagame asanzwe akunda.

- Advertisement -

Hagati aho kandi kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame yifatanyije na Minisititi w’Intebe wa kiriya gihugu witwa Mia Amor Mottley gutera igiti mu busitani twavuze haruguru.

Ubwo yateraga igiti muri buriya busitani.

Ubusitani yagiteyemo ni ubusitani bwamenyekanye cyane  bwitwa the Barbados National Botanical Gardens. Bwatewemo ibiti n’abadi bayobozi bakomeye ku isi.

Bwafunguwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2019.

Butewemo indabo z’amoko n’amabara atandukanye.

Ahari indabo kandi ntihabura ibinyugunyugu, inyoni, n’izindi nyamaswa nto ziba zikeneye aho zugama izuba n’ibiribwa biva ku ndabo.

Bumwe mu bwoko bw’indabo uzasanga muri buriya busitani kandi zidakunze  kuboneka henshi ku isi ni izitwa Allamanda.

Allamanda.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version