Addis Ababa Habereye Indi Nama Ku Kibazo Cya DRC Na M23

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yahuriye n’abandi bakuru b’ibihugu bya EAC, i Addis Ababa muri Ethiopia baganira uko ibibazo byo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo byakemuka binyuze mu iyubahirizwa ry’amasezerano y’i Luanda na Nairobi.

Inama yabereye i Addis Ababa yayobowe na Perezida wa Angola João Lourenço afatanyije na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Ndayishimiye niwe uyobora EAC muri iki gihe.

Iyi nama ibaye ikurikira iyari iherutse kubera i Bujumbura mu Burundi nayo yize uko ibintu byakemuka mu Burasirazuba bwa DRC ndetse hari n’ibyemezo byayifatiwemo.

- Advertisement -

Muri byo harimo ko M23 igomba kuva mu birindiro byose kandi abasirikare b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bakongerwa mu bice M23 yafashe kugira ngo harebwe uko amahoro yahagaruka.

Uko Ingabo Za EAC Zigabanyije Ibirindiro Mu Burasirazuba Bwa DRC

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version