Rwanda: Bakoze ‘Software’ Izafasha Umubyeyi Gukurikirana Imyigire Y’Umwana

Vladmir Yann Bajeneza na bagenzi be bahurije mu cyo bise Tek Afrika Ltd bateguye ikoranabuhanga rikoresha uburyo bise School Box avuga ko bakoze uriya mushinga nyuma yo kubona ko hari ababyeyi bahora bahuze k’uburyo gusura abana ngo bamenye imyitwarire yabo bibagora.

Avuga ko ubwo yigaga mu Buhinde yabonye ko hari uburyo bwo gucunga imyigire y’abanyeshuri barenga 130, 000 bikozwe mu  buryo bw’ikoranabuhaga, ababyeyi bakajya bamenya uko abanyeshuri babo bahagaze mu myigire.

Nyuma yo kubaka igitekerezo mu buryo bw’ikoranabunga bakigejeje ku kigo kitwa Soleil Lt cyabafasha kukigeza kure.

Iryo koranabuhanga ryubatswe k’uburyo ababyeyi, abayobozi b’ibigo ndetse n’abandi barebwa n’uburezi bashobora gusangira amakuru areba abana.

- Advertisement -

Muri iryo koranabuhanga harimo amasomo na ‘notes’ abana biga, imikoro bahabwa n’amanota bahabwa, harimo niba umwana runaka yarishyuye amafaranga yose y’ishuri, uburyo abarimu baganira n’abarezi uko umwenda uzishyurwa, harimo uko abanyeshuri batira bakanatarura ibitabo kandi harimo n’uburyo abana bahanwa bikamenyeshwa ababyeyi bitabaye ngombwa ko bahagamarwa ku ishuri

Ni uburyo kandi abarimu bashobora kwifashisha bigisha abana mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze ku mashusho, amajwi n’ibindi.

Bayisenge Yann Vladmir avuga ko iriya ‘system’ nitangira gukora izatuma abanyeshuri biga batiyishije kuko bazaba bazi ko ibyo bakora ababyeyi babo bazaba babizi.

Uwari uhagarariye ikigo cya Lycée de Kigali ahamurikiwe ririya koranabuhanga witwa Emmanuel Nshimyumuremyi avuga ko bishimiye ko ririya koranabuhanga rizafasha ababyeye kugira amakuru ahagije azaruma no gusura abana byiyongera.

Ati: “ Ababyeyi ntibazabuzwa gusura abana n’uko babona amakuru yabo ahubwo nizera ko nyua yo kuyabona bazajya babitabira gusura abana kenshi kugira ngo niba hari ikitagenda neza bagikosore hakiri kare.”

Yagiriye abakoze ririya koranabuhanga kuzibuka gushyiraho n’ahantu abana bagomba gushyira impamvu zatumye basiba( justification)  kandi n’abarimu bashgirirwaho aho bazajya bandika ibitabo batiye.

Taarifa yabajije uko igiciro kuri ibyo byose kizaba kimeze,  Vladmir Yann Bajeneza avuga ko ku mwaka wa mbere, ibigo runaka bishobora kuzahabwa ziriya serivisi ku buntu, ariko mu myaka izakurikiraho, hari amafaranga azatangira kwishyurwa.

Theogene Uwiragiye ushinzwe guhuza ibikorwa muri Soleil Ltd wari ugarariye Umuyobozi mukuru wayo Francois Xavier Uwitonze yavuze ko bazakomeza gutera inkunga imishinga ifitiye igihugu akamaro harimo n’iyo mu burezi.

Guverinoma y’u Rwanda isanzwe ifite gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga mu ngeri zose harimo n’uburezi by’umwihariko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version