Uko Ingabo Za EAC Zigabanyije Ibirindiro Mu Burasirazuba Bwa DRC

Taliki 09, Gashyantare, 2023 i Nairobi ‘hongeye kubera’ inama yahuje Abagaba bakuru b’ingabo zigize umutwe w’Afurika y’i Burasirazuba woherejwe muri DRC ngo bigire hamwe uko zakomeza kohoherezwa.

Mu myanzuro yabo bemeranyije ko buri gihugu( uretse Sudani y’Epfo izafatanya na Kenya) gihabwa ahantu hacyo kigomba gukorera ibikorwa bya gisirikare.

Umwe mu myanzuro yahafatiwe uvuga ko ingabo z’u Burundi zizakorera ahitwa Sake, Kirolirwe na  Kitshanga.

Kenya yoherejwe i Kibumba, Rumangabo, Tongo na Kishishe.

- Advertisement -

Uganda izakorera i Bunagana, Kiwanja, Rutshuru n’i Mabenga.

Sudani y’Epfo yahawe kuzakorana n’ingabo za Kenya muri Rumangabo.

Undi mwanzuro ukomeye wahafatiwe ni uw’uko abarwanyi ba M23 bagomba kuba barangije kuva mu birindiro byabo byose mu gihe cy’iminsi 30.

Umunsi nyirantarengwa ni taliki 28, Gashyantare, 2023 bitaba ibyo ikizakurikiraho ngo bazacyitege.

Hagati aho ibiganiro bizakomeza kugira ngo harebwe uko ibyemeranyijweho byakubahirizwa amahoro akagaruka.

DRC ifite undi mugambi…

Christophe Lutundula

Visi Minisitiri w’intebe akaba ashinzwe n’ububanyi n’amahanga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, witwa Christophe Lutundula yaraye abwiye abanyamakuru ko Guverinoma y’igihugu cye iri gusuzuma raporo ikubiyemo iriya myanzuro mbere y’uko igira icyo iyitangazaho.

We na mugenzi we ushinzwe itumanaho witwa Patrick Muyaya babwiye itangazamakuru ko Guverinoma ya DRC itaragira uruhande ifata ku byemezo byafashwe n’abagaba b’ingabo za EAC kubera ko igomba kubanza igasuzuma niba bitazabangamira ubusugire bw’igihugu.

Lutundula avuga ko nibasanga hari ingingo iyo ari yo yose iha amahirwe M23 cyangwa se ituma DRC itakaza ubusugire bwayo mu buryo runaka, batazayemera.

Ibi bivuzwe mu gihe abaturage b’i Goma bari bamaze iminsi bamagana ingabo 800 za EAC zimaze iminsi muri kiriya gihugu ziyobowe n’umunya Kenya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version