Adeline Rwigara Yahawe Igihe Gishya Azitabiraho RIB

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemereye Mukangemanyi Adeline Rwigara kuzarwitaba nyuma ya tariki 20 Mata, kugira ngo azabe yunganiwe n’umunyamategeko we Gatera Gashabana muri iyi minsi utari mu gihugu.

Nyuma y’uko mu Cyumweru gishize Adeline Rwigara yatumijwe n’Ubugenzacyaha ntiyitabe kubera ibihe byo Kwibuka abazize Jenoside, uru rwego ruherutse kongera kumutumiza nabwo ntiyitaba.

Taarifa yabonye amakuru ko umwavoka we yandikiye RIB ayimenyesha ko atari mu gihugu, bityo umukiliya we yakwemererwa kuzitaba nyuma ya tariki 20 Mata.

Ni ubusabe bwemewe kubera ko ari uburenganzira bw’uwahamagajwe kugenda yunganiwe mu mategeko. Igihe adahari, umuntu ashobora kwitaba agahitamo guceceka ku byo abazwa.

- Advertisement -

Ubusanzwe iyo uwahamagajwe atitabye ku nshuro ya mbere, arongera agatumizwa kugeza ku nshuro ya gatatu.

Amategeko avuga ko iyo atitabye kuri iyo nshuro ashobora kuzanwa ku gahato, amaze kwerekwa urwandiko rumuzana ku gahato rwashyizweho umukono n’umushinjacyaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version