Umunyamabanga Mukuru Wa RPF Yijeje Kwimakaza Umubano N’u Burusiya

Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi François Ngarambe yagiranye ibiganiro na ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda Karén Chalyan, bashimangira ubushake bwo kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Ni ibiganiro byabereye ku Biro Bikuru bya RPF Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasabo. Ambasaderi Karén yari aherekejwe na Dr. Mikhail D. Nikitin umwungirije.

Nk’uko byatangajwe binyuze kuri Twitter, Amb Karén yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera ndetse yifatanya n’abanyarwanda mu gihe bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

RPF yakomeje iti “Ambasaderi yashimye umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi, yizeza gukomeza guharanira ko utera imbere mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.”

- Advertisement -

“Umunyamabanga Mukuru Ngarambe yashimiye ambasaderi wamusuye ku biro, amusezeranya ko nk’umutwe wa politiki uyoboye igihugu, FPR Inkotanyi izakomeza gushyigikira iterambere ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Ngarambe yanashimangiye akamaro k’imikoranire hagati y’imitwe ya politiki iyoboye ibihugu byombi, RPF Inkotanyi na United Russia, ari na yo shingiro ry’umubano mwiza ibihugu bifitanye.

Mu kwezi gushize Ngarambe yitabiriye inama yahuje ishyaka United Russia riyoboye icyo gihugu, hamwe n’imitwe ya politiki iyoboye ibihugu muri Afurika.

Iyo nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga yitabiriwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa United Russia, Dmitry Medvedev, n’abakuru b’ibihugu nka João Lourenço wa Angola na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Ni inama Ngarambe yavuze ko ari amahirwe akomeye ku bihugu birimo u Rwanda, bikeneye ubufatanye mu nzego z’ubucuruzi n’ikoranabuhanga, zikataje mu Burusiya.

Yasoje ijambo rye ashimira ubuyobozi bwa United Russia Party bwateguye iyo nama, ndetse FPR Inkotanyi itumira mu Rwanda ubuyobozi bw’iryo shyaka mu kurushaho kwimakaza umubano hagati y’mitwe yombi ya politiki.  

URSS yabaye igihugu cya mbere cyafunguye Ambasade i Kigali, ku wa 17 Ukwakira 1963. Nyuma y’isenyuka ryayo, ya ambasade yakomeje kuba iy’u Burusiya.

Umubano w’ibihugu byombi wubakiye ku nzego zirimo dipolomasi, igisirikare, guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Birimo no gufatanya mu mushinga wo kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version