Adeline Rwigara Yitabye RIB, Akurikiranyweho Amacakubiri

Adeline Mukangemanyi kuri uyu wa Kane tariki 22, Mata, 2021 yitabye Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha nyuma y’uko yari yararusabye kuzirwitaba yunganiwe.

Umuvugizi w’uru rwego Dr Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko ruriya rwego rwumukurikiranyeho  gukwirakwiza ibihuha agamije kuyobya rubanda no n’amagambo n’amacakubiri.

Avuga ko ibyo bamukurikiranyeho  byagaragariye mu magambo yavugiye kuri YouTube.

Mukangemanyi tariki 08, Mata, 2021 yatangirije kuri YouTube ko abayobora Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside atizera ko ari Abanyarwanda cyangwa ko bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’Imana.

Yunzemo ko FPR Inkotanyi itahagaritse Jenoside ahubwo ko aho kuyihagarika, yayikomeje.

Ibi hamwe n’ibindi bikubiye mu butumwa yatambukije kuri YouTube nibyo ubugenzacyaha bumukurikiranyeho.

Umuvugizi wabwo yabwiye Taarifa ko Adeline Mukangemanyi Rwigara akurikiranywe adafunzwe, ariko ko iperereza rigikomeje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version