General Mutasem Yahaye Ikaze Abapolisi B’u Rwanda Muri Sudani Y’Epfo

Umuyobozi wungirije w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudan y’Epfo (UNMISS), Gen. Aljadd Alimajal Mutasem yahaye ikaze abapolisi b’u Rwanda boherejwe mu butumwa muri icyo gihugu, basimbuye bagenzi babo bari bamazeyo umwaka.

Ubwo yabakiraga, yabasabye gukomera ku ndangagaciro y’ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe bizwi ku bapolisi b’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 21 Mata, ubwo yasozaga uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri yagiriraga mu kigo kibamo abapolisi b’u Rwanda mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper Nile.

Muri iyi Ntara haba abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, kurinda abayobozi bakuru muri Sudan y’Epfo, bamwe mu bayobozi b’Umuryango w’Abibumbye, ibikoresho by’Umuryango w’Abibumbye no kurinda ibikorwaremezo.

- Advertisement -

Tariki ya 19 Mata nibwo itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 240 basoje igikorwa cyo gusimbura bagenzi babo bari bamazeyo umwaka urenga. Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ni icyiciro cya 6 (RWAFPU1-6), riyobowe na CSP Faustin Kalimba.

Gen. Mutasem yari aherekejwe  n’abandi bayobozi barimo umuhuzabikorwa w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudan y’Epfo, Andrew Kudoro. Yari kumwe kandi n’ushinzwe abapolisi baba mu gace ka Malakal, Monique Mosekiemang.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe tariki ya 20 Mata, Gen Mutasen n’intumwa ayoboye beretswe ibikorerwa muri ako gace ka Malakal, imirimo ijyanye n’inshingano z’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.

Yanahuye kandi n’abayobozi b’amatsinda ari muri kariya gace ndetse anagirana ibiganiro n’abapolisikazi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri kariya gace.

Gen. Mutasem yahaye ikaze itsinda rishya ry’abapolisi b’u Rwanda bageze muri kariya gace anagaragaza icyize abafitiye bitewe n’ubunyamwuga ndetse n’ikinyabupfura byaranze abo baje gusimbura ndetse bisanzwe binaranga Polisi y’u Rwanda muri rusange.

Yagize ati ”Nk’umuryango w’abibumbye turishimira uruhare rw’abapolisi b’u Rwanda bari inaha i Malakal mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro. Ariko cyane cyane tubashimira uruhare rwanyu mu kugarura amahoro mu basivili.”

Yibukije abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ko inshingano zabo zo kurinda abasivili zirimo gihindurwa zikaba izo kubaka ubushobozi.

Gen. Matasem ubwo yaganirizaga abapolisikazi yabasabye guhora baterwa ishema ndetse no gushimishwa n’uruhare rwabo nk’albacore, mu kugarura amahoro n’umutekano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version