Inama y’Abaminisitiri yaraye iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi yanzuye ko Adolphe Muzito aba Minisitiri w’Imari muri Guverinoma iyobowe na Judith Suminwa Tuluka wari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe.
Ni Guverinoma Tshisekedi yise ko ari ‘iy’ubumwe bw’Abanyecongo’, abenshi bayirimo bakaba ari abayisanzwemo urugero nka Patrick Muyaya, Thérèse Kayikwamba Wagner usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Guy Kabombo Muadiamvita usanzwe ari Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani.
Kuyita iy’ubumwe bw’abaturage ba Congo Tshisekedi abishingira ko ari irimo n’abahoze batavuga rumwe nawe ukomeye akaba Adolphe Muzito.
Jean Pierre Bemba Gombo yagizwe Minisitiri w’Ubwikorezi n’inzira z’itumanaho n’aho undi mu bashya bayishyizwemo aba Guilllaume Ngefa-Atondoko Andali wagizwe Minisitiri w’Ubutabera, umwanya wari usanzweho Constant Mutamba.
Abandi bagize iyi Guverinoma ni Eliezer Ntambwe washinzwe abahoze ari abasirikare na Floribert Azuluni wagizwe Minisitiri ushinzwe ubufatanye n’akarere.
Muri ubwo bumwe bwa DRC ariko nta munyapolitiki wo k’uruhande rwa Martin Fayulu washyizwe muri Guverinoma nshya.
Nta bantu bo mu ishyaka rya Moïse Katumbi ryitwa Ensemble pour le République bashyizwemo ndetse n’abo mu rya Joseph Kabila ryitwa PPRD nabo bahejwe.
Kinshasa ishinja ayo mashyaka gukorana n’umwanzi.
Adolphe Muzito ni umunyapolitiki wavutse tariki 12, Gashyantare, 1957, akaba mu ishyaka ryitwa Parti Lumumbiste Unifié, PALU.
Yigeze kumara imyaka ine ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, hari hagati ya 2008 na 2012.
Ubwo uyu mwanya warimo Antoine Gizenga hagati ya 2007 na 2008, Muzito yari Minisitiri ushinzwe ingengo y’imari.
Ubusanzwe Muzito ni umuhanga mu by’ubukungu, akaba yaravuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe tariki 06, Werurwe, 2012 yeguye.