Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Adolphe Muzito Utavuga Rumwe Na Tshisekedi Yashyizwe Muri Guverinoma Ye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Adolphe Muzito Utavuga Rumwe Na Tshisekedi Yashyizwe Muri Guverinoma Ye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 August 2025 10:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Adolphe Muzito.
SHARE

Inama y’Abaminisitiri yaraye iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi yanzuye ko Adolphe Muzito aba Minisitiri w’Imari muri Guverinoma iyobowe na Judith Suminwa Tuluka wari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe.

Ni Guverinoma Tshisekedi yise ko ari ‘iy’ubumwe bw’Abanyecongo’, abenshi bayirimo bakaba ari abayisanzwemo urugero nka Patrick Muyaya, Thérèse Kayikwamba Wagner usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Guy Kabombo Muadiamvita usanzwe ari Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani.

Kuyita iy’ubumwe bw’abaturage ba Congo Tshisekedi abishingira ko ari irimo n’abahoze batavuga rumwe nawe ukomeye akaba Adolphe Muzito.

Jean Pierre Bemba Gombo yagizwe  Minisitiri w’Ubwikorezi n’inzira z’itumanaho n’aho undi mu bashya bayishyizwemo aba Guilllaume Ngefa-Atondoko Andali wagizwe Minisitiri w’Ubutabera, umwanya wari usanzweho Constant Mutamba.

Abenshi bagaruwe muri iyi Guverinoma.

Abandi bagize iyi Guverinoma ni Eliezer Ntambwe washinzwe abahoze ari abasirikare na Floribert Azuluni wagizwe Minisitiri ushinzwe ubufatanye n’akarere.

Muri ubwo bumwe bwa DRC ariko nta munyapolitiki wo k’uruhande rwa Martin Fayulu washyizwe muri Guverinoma nshya.

Nta bantu bo mu ishyaka rya Moïse Katumbi ryitwa Ensemble pour le République bashyizwemo ndetse n’abo mu rya Joseph Kabila ryitwa PPRD nabo bahejwe.

Kinshasa ishinja ayo mashyaka gukorana n’umwanzi.

Adolphe Muzito ni umunyapolitiki wavutse tariki 12, Gashyantare, 1957, akaba mu  ishyaka ryitwa Parti Lumumbiste Unifié, PALU.

Yigeze kumara imyaka ine ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, hari hagati ya 2008 na 2012.

Ubwo uyu mwanya warimo Antoine Gizenga hagati ya 2007 na 2008, Muzito yari Minisitiri ushinzwe ingengo y’imari.

Ubusanzwe Muzito ni umuhanga mu by’ubukungu, akaba yaravuye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe tariki 06, Werurwe, 2012 yeguye.

TAGGED:AbaminisitiriCongoInamaIntebeMinisitiriMuzitoTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amashyamba Mu Rwanda Arugarijwe
Next Article I Rulindo Naho Hafatiwe Abacukura Zahabu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?