I Rulindo Naho Hafatiwe Abacukura Zahabu

Abacukura amabuye mu buryo butemewe bangiza ibidukijije bagahombya igihugu.

Nyuma y’iminsi mike mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi hafatiwe abantu bakurikinyweho gucukura zahabu mu buryo budakurikije amategeko, ubu abandi barindwi bafatiwe i Rulindo mu Murenge wa Rukozo, Akagari ka Mberuka.

Bafatiwe i Rulindo mu Murenge wa Rukozo, Akagari ka Mberuka

Bafatanywe ibitiyo, ibikarayi, amapiki n’ibindi bikoresho gakondo bakoreshaga bacukura iri buye ry’agaciro akenshi riba ritemba mu mazi mu migezi mito mito yo mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwa gakondo butemewe bwangiza byinshi birimo ibidukikije, imirima y’abaturage, gucukura umutungo w’igihugu no kuwugurisha mu buryo butemewe n’amategeko, bikagendana n’urugomo.

Abacukura amabuye mu buryo butemewe bangiza ibidukijije bagahombya igihugu.
Mu minsi ishize abantu nk’aba bafatiwe no muri Gicumbi mu Murenge wa Miyove.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police( IP) Ignace Ngirabakunzi ati: “Usibye kwangiza ibintu bigaragarira amaso, ubu bucukuzi butuma imibanire y’abaturage iba mibi, aho usanga abishora muri ubu bucukuzi bashyamirana n’abo bangiriza imyaka”.

Yabwiye Taarifa Rwanda ko abo bantu bafashwe hagati ya saa kenda na saa kumi za mu gitondo, bafatirwa mu cyuho hafi y’amazi atemba aho bashakishaga iyo zahabu mu mazi aba aretse cyangwa atemba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi.

Amafoto Taarifa yashoboye kubona arerekana ko ubwo bucukuzi bukorerwa hafi y’imirima abaturage bahingamo icyayi.

Abajijwe aho abo bantu bagurisha ayo mabuye baba bacukuye muri ubwo buryo, IP Ngirabakunzi yavuze ko bikiri mu iperereza.

Icyakora, hari amakuru avuga ko bamwe bayajyana ku birombe bisanzwe bicukura mu buryo bwemewe bakabagurira kuri make.

Amabye bayacukura muri ayo mazi.

Hari n’ababa bafite abantu iyo mirenge bakomokamo babagurira ayo mabuye nabo bakazishakira uko bayageza ku isoko mpuzamahanga.

Birumvikana ko amabuye yafashwe ataragurishwa, ashyikirizwa inzego bireba akajyanwa ahabugenewe.

Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kwirinda ubu bucukuzi kuko bugira ingaruka mbi haba ku babukora, imiryango yabo, ibikorwaremezo, ibidukikije n’ahandi.

Abafatiwe mu mukwabo wo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki 08, Kanama, 2025 babaye bafungiwe kuri Station ya Polisi ya Bushoke muri Rulindo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version