Mu rwego rwo kwishyira hamwe hagamijwe kongera imbaraga no guhuza ibikorwa mu mikorere y’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, imiryango AERG-GAERG-AHEZA na IBUKA yihuje ikora umuryango umwe witwa IBUKA.
Kuri uyu wa 8, Ukuboza, 2024 hasohowe itangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko iyi miryango yari imaze igihe ibiganiraho.
IBUKA yatangaje ko nyuma y’imyya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi imaze ihagaritswe hakigaragara ingaruka za Jenoside mu Rwanda ndetse no mu mahanga, ariko ko uyu muryango warashe kandi uzafata ingamba zo guhangana nazo no kuzikemura.
Mu itangazo ryayo IBUKA igira iti:” Umuryango IBUKA ufatanyije n’Abanyarwanda muri rusange ndetse n’inshuti z’u Rwanda uzaharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazibagirana. Uzakomeza kuvuguruza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Rivuga kandi ko IBUKA izakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda muri gahunda nziza y’ubumwe n’ubudaheranwa nk’imwe mu nzira zo kubaka u Rwanda ruzira ivangura iryo ariryo ryose.
Nyuma y’icyemezo cyo guhuza iyi miryango Inteko rusange yatoye abayobozi b’Umuryango IBUKA, aho Dr.Philbert Gakwenzire yagizwe Perezida, Christine Muhongayire agirwa Visi Perezida wa mbere, Blaise Ndizihiwe agirwa Visi Perezida wa kabiri, Louis de Montfort Mujyambere agirwa Umunyamabanga Mukuru.
Hatowe kandi Aline Mpinganzima nka Komiseri ushinzwe Urubyiruko, Uburezi n’Umuco, Me Janvier Bayingana yagizwe Komiseri ushinzwe kwibuka, ubudaheranwa, ubutabera no kubaka amahoro arambye.
Monique Gahongayire yagizwe Komiseri ushinzwe ubuzima, imibereho myiza no kwimakaza uburinganire.
Evode Ndatsikira we yagizwe Komiseri ushinzwe ubushakashatsi, iterambere, kubaka ubushobozi n’ishoramari.
Hagati aho ariko aya mavugurura areba IBUKA yo mu Rwanda kuko imiryango IBUKA yo mu mahanga izakomeza gukora uko byari bisanzwe ariko itahiriza umugozi umwe n’iyi yo mu Rwanda.
AERG yashinzwe n’abanyeshuri 12, bigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1996, nyuma iza kwaguka.
GAERG yavutse mu mwaka wa 2003, ifite intego yo kongerera ubushobozi imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gufatanya n’abandi Banyarwanda kurwanya Jenoside n’andi makimbirane hubakwa iterambere ry’u Rwanda.
IBUKA yashinzwe mu mwaka wa 1995 mu rwego rwo guharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubika amateka yayo no guharanira ko itazasubira.
Ikorera mu Rwanda no hanze y’igihugu.