Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: AERG Na GAERG Yihurije Hamwe Na IBUKA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

AERG Na GAERG Yihurije Hamwe Na IBUKA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 December 2024 7:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni inshingano idakuka ku bayirokotse
SHARE

Mu rwego rwo kwishyira hamwe hagamijwe kongera imbaraga no guhuza ibikorwa mu mikorere y’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, imiryango AERG-GAERG-AHEZA na IBUKA yihuje ikora umuryango umwe witwa IBUKA.

Kuri uyu wa 8, Ukuboza, 2024 hasohowe itangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko iyi miryango yari imaze igihe ibiganiraho.

IBUKA yatangaje ko nyuma y’imyya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi imaze ihagaritswe hakigaragara ingaruka za Jenoside mu Rwanda ndetse no mu mahanga, ariko ko uyu muryango warashe kandi uzafata ingamba zo guhangana nazo no kuzikemura.

Mu itangazo ryayo IBUKA igira iti:” Umuryango IBUKA ufatanyije n’Abanyarwanda muri rusange ndetse n’inshuti z’u Rwanda uzaharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazibagirana. Uzakomeza kuvuguruza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Rivuga kandi ko IBUKA izakomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda muri gahunda nziza y’ubumwe n’ubudaheranwa nk’imwe mu nzira zo kubaka u Rwanda ruzira ivangura iryo ariryo ryose.

Nyuma y’icyemezo cyo guhuza iyi miryango Inteko rusange yatoye abayobozi b’Umuryango IBUKA, aho Dr.Philbert Gakwenzire yagizwe Perezida, Christine Muhongayire agirwa Visi Perezida wa mbere, Blaise Ndizihiwe agirwa Visi Perezida wa kabiri, Louis de Montfort Mujyambere agirwa Umunyamabanga Mukuru.

Dr. Philbert Gakwenzire

Hatowe kandi Aline Mpinganzima nka Komiseri ushinzwe Urubyiruko, Uburezi n’Umuco, Me Janvier Bayingana yagizwe Komiseri ushinzwe kwibuka, ubudaheranwa, ubutabera no kubaka amahoro arambye.

Monique Gahongayire yagizwe Komiseri ushinzwe ubuzima, imibereho myiza no kwimakaza uburinganire.

Evode Ndatsikira we yagizwe Komiseri ushinzwe ubushakashatsi, iterambere, kubaka ubushobozi n’ishoramari.

- Advertisement -

Hagati aho ariko aya mavugurura areba IBUKA yo mu Rwanda kuko imiryango IBUKA yo mu mahanga izakomeza gukora uko byari bisanzwe ariko itahiriza umugozi umwe n’iyi yo mu Rwanda.

AERG yashinzwe n’abanyeshuri 12, bigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1996, nyuma iza kwaguka.

GAERG yavutse mu mwaka wa 2003, ifite intego yo kongerera ubushobozi imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gufatanya n’abandi Banyarwanda kurwanya Jenoside n’andi makimbirane hubakwa iterambere ry’u Rwanda.

IBUKA yashinzwe mu mwaka wa 1995 mu rwego rwo guharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubika amateka yayo no guharanira ko itazasubira.

Ikorera mu Rwanda no hanze y’igihugu.

TAGGED:AbatutsifeaturedIBUKAJenoside
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Zuckerberg Niwe Winjije Amadolari Menshi Ku Isi Mu Mwaka Wa 2024
Next Article Byemejwe Ko Perezida Wa Syria Yahungiye Mu Burusiya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda: Igihugu Cy’Intwari Zikorera Intwaro

Impuguke Ya UN Irasuzuma Uko Ubukene Buhagaze Mu Banyarwanda

Kagame Yavuze Uruhare Afurika Ikwiye Kugira Mu Mutekano Wayo

Uganda: 13 Baguye Mu Mpanuka Bavuye Mu Bukwe

Ubutumwa Bwa IBUKA Bwamagana Iyicwa Rya Nyirangirinshuti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Hari Kwigwa Uko Ibiganiro Bya EAC Byahuzwa N’Ibya SADC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Joe Biden Arembejwe Na Cancer Ifata Ubugabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Amajyaruguru: Abana 22,000 Bataye Ishuri

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Umukecuru Warokotse Jenoside Yishwe Atemwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?